Nyagatare: BRD yateye ibiti 2000 mu kurwanya isuri n’imirire mibi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Kamena 2019 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Banki Itsura Amajyambere (BRD), yateye ibiti ibihumbi bitandatu byiganjemo iby’imbuto n’ibiti bivangwa n’imyaka mu Karere ka Nyagatare, hagamijwe kurwanya isuri n’imirire mibi bikunda kugaragara muri aka karere.

Iki gikorwa cyatangiye umwaka ushize haterwa ibiti 4000 ku bigo by’amashuri bya Kizirakome na Musenyi, kuri uyu wa Kane cyakomereje mu Murenge wa Karangazi ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga ahatewe ibiti ibihumbi bibiri byiganjemo ibiti by’imbuto nk’imyembe, Avoka, Amapera n’ibindi byinshi bivangwa n’imyaka.

Ibi biti bikaba byatewe ku buso bungana na hegitari zirindwi z’iki kigo n’abanyeshuri bahabwa ibindi biti bajya gutera iwabo mu rugo kugira ngo barusheho kurwanya isuri no kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi n’ubutegetsi muri BRD, Mbabazi Odette, yavuze ko ari iki gikorwa kigamije kurwanya isuri n’imirire mibi kugira ngo abatuye muri aka karere bagire ubuzima bwiza.

Ati “Ahangaha naho twahatanze miliyoni tugura ibiti ibihumbi bibiri tukaba twizera ko bizagirira umumaro abahatuye.Twashoyemo amafaranga n’imbaraga kugira ngo abaturage baturebereho nabo batere ibiti byinshi bigabanye ubuso bw’ubutaka budateyeho ibiti bwari bunini cyane muri iki gice cy’Umutara.”

Yakomeje avuga ko BRD ari banki itsura amajyambere y’igihugu kandi ntiwavuga amajyambere hatarimo ibidukikije muri rusange.

Ati “Nta kuntu wavuga ngo uri bufashe umucuruzi mu kumuha amafaranga aho akorera ari ubutayu hatameze neza cyangwa aho akorera abaturage baho bakennye, abana babo baragwingiye, ntacyo waba ukoze.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba ibigo by’amashuri n’abaturage kubungabunga ibiti byahatewe.

Ati “Ibigo by’amashuri, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage muri rusange turabasaba kurebereraibi biti bakarwanya umuntu wese wabiragiramo inka, ihene cyangwa akabyangiza ku bushake kugira ngo bizakure bitange umusaruro twifuza, ibiti by’imbuto bikure abana bacu basorome izo mbuto bazirye.”

Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga, Kimenyi Joseph, yavuze ko ari igikorwa bishimiye cyane kizatuma abana n’ababyeyi nabo batera ibiti byinshi bakarushaho kurwanya ubutayu.

Ati “Tunejejwe n’iki gikorwa kuko ukurikije ukuntu Umutara usanzwe ari ubutayu, iki ni ikintu kigaragaza ko bishoboka ko ahantu hose hashobora guhinduka bitewe n’ubufatanye. Nk’ubu kuva BRD yadufasha gutera ibiti nubwo bitarakura cyane ariko twatangiye kubona impinduka.”

Yakomeje agira ati “Nk’ubu muri iki gihe cy’izuba usanga bamwe bicaye munsi yabyo bugamye izuba, ikindi iyo babonye tubiteye gutya tukabaha n’ibindi bajya gutera iwabo bituma umubare w’ibiti inaha wiyongera, ikindi buri mwana wese iyo tumuhaye igiti yitaho akakivomerera bituma amenya n’ibyiza by’igiti.”

Umuyobozi wa Club y’ibidukikije mu rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga Fred Ndayambaje yagize ati “Ni igikorwa twishimiye cyane ubundi izuba rirava ugashaka aho uryikinga ukabura ahantu na hamwe, rero ibi biti turi gutera tuzakomeza tubisukire amazi tubyiteho ku buryo bikura neza natwe tukaba ahantu hateye ibiti.”

Mu myaka itatu BRD imaze ikorana n’ibigo by’amashuri mu gutera ibiti yashoyemo miliyoni eshatu zaguzwe ibiti ibihumbi bitandatu, gusa ngo harateganywa no gukomeza gushora n’andi mafaranga kugira ngo harwanywe isuri muri aka karere.

BRD isanzwe ifite indi mishinga myinshi itera inkunga yiganjemo ifasha abaturage mu bikorwa by’iterambere. Urugero ni ingo zigera ku bihumbi 450 biyemeje guha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imyaka itanu ukazatwara miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Murenge wa Karangazi ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga hatewe ibiti ibihumbi bibiri
Abakozi ba BRD n'abanyeshuri bateye ibiti mu kurwanya isuri n'imirire mibi
Bamwe mu bakozi ba BRD batera ibiti
Abanyeshuri bateye ibiti basabwa kubifata neza kugira ngo bizakure bibyare umusaruro
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi n’ubutegetsi muri BRD Mbabazi Odette atanga ibiti ku banyeshuri ngo bajye kubitera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza