Nyagatare: Basabye ubushakashatsi kuri Rwiziringa ikomeje gusindisha abana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Kanama 2019 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare basabye ko hakorwa ubushakashatsi ku cyatsi cyitwa Rwiziringa bikamenyekana niba ari ikiyobyabwenge ngo kuko abana bakiriyeho bata ubwenge bakajyanwa kwa muganga.

Iki cyatsi ngo gikunda kuribwa n’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho bashukwa na bagenzi babo ko ukiriye agira ubwenge bwisumbuyeho, ariko bikaza kurangira kibagizeho ingaruka.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku n’umutekano mu Karere ka Nyagatare, bwanahuriranye n’inteko rusange y’abaturage, uwitwa Mutesa David utuye mu Kagari ka Nyagatare yagaragarije abayobozi ko bafite impungege ku bana babo bakomeje kurya iki cyatsi bikarangira babajyanye kwa muganga.

Mutesa yagize ati “Maze kubona ababyeyi bagera kuri batanu bajyana abana kwa muganga nta kindi kintu babaye uretse kurya Rwiziringa, abana babeshya bagenzi babo ngo uyiriye agira ubwenge bwinshi bigatuma bose bagishakisha ukibonye akaryaho kamwe agahita amera nk’umusazi bikaba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.”

Muvara Benson we yagize ati “Icyatsi cya Rwiziringa inaha kirahaba cyane twakuze abashumba batubwira ko iyo ukiriyeho ugira ubwenge bwinshi ariko ababyeyi bakakitubuza.”

“Mu minsi ishize abana ba mukuru wanjye baherutse kukiryaho bababwira ko bizabongerera ubwenge ariko twamaze iminsi mu bitaro bamerewe nabi.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Erneste Munyemana, yabwiye IGIHE ko nabo iki cyatsi bagifata nk’ikiyobyabwenge ariko ko kitaremezwa n’ababishinzwe.

Ati “Muri iyi minsi nta bana duheruka kwakira bariye kuri Rwiziringa, gusa hari igihe mu kwezi kumwe twigeze kwakira abana 13 bose bazira kurya kuri Rwiziringa, dufatanya n’ubuyobozi bw’akarere dukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri turakibereka tubasaba kukigendera kure.”

Uyu muyobozi yanavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe kuri iki cyatsi bwerekanye ko gitunganyijwe neza cyavamo imiti ivura ububabare.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko nawe agifata nk’ikiyobyabwenge yizeza abaturage ko bagiye kukirwanya nk’uko barwanya ibindi biyobyabwenge.

Iki cyatsi gikomeje gutera ibibazo abana bo mu Karere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza