Nyagatare: Akarere gahangayikishijwe n’ikibazo cy’abangavu basambanywa ku bwinshi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko buhangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’abana b’abangavu basambanywa, bakanaterwa inda zitateganyijwe.

Hatangizwa ubukangurambaga bugamije guhangana n’iki kibazo binyuze mu nyigisho zihabwa abaturage, hatangajwe Iigo cya Isange One stop Centre muri Nyagatare cyakira byibura abana batari munsi ya 30 ku kwezi, abenshi muri bo bari munsi y’imyaka 18 basambanyijwe n’abagabo bakuze bikabagiraho ingaruka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Musabyemariya Domithille yagize ati “Muri aka karere hari umubare munini w’abana bahohotewe cyangwa bahohoterwa, ibi bikaba bihangayikishije buri wese ariko hari ingamba zafashwe; icya mbere kuba byaramenyekanye n’uko abantu babikurikiranye, amakuru iyo amaze kumenyekana uwafatiwe muri icyo cyaha ashyikirizwa inzego zibishinzwe akabihanirwa nta mbabazi na nkeya dukwiriye kugirira abo bantu.”

Abana bari munsi y’imyaka 18 bo muri Nyagatare babwiye Radiyo Rwanda ko ababashuka bakoresha amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro.

Umwe yagize ati “Ahanini igituma abana b’abakobwa batwara inda zitateguwe abasore babashukisha amatelefone, amafaranga n‘imyenda myiza ugasanga ari cyo kintu kiri ku rugero rurenze gituma abakobwa babajyana mu mibonano mpuzabitsina bigatuma batwara amada cyangwa bakanangirika no mu bundi buzima busanzwe.”

Undi mwana ati “Njyewe mbona ahanini ikintu gitera abana b’abakobwa ibintu by’uburara ntabwo ari uko baba babuze ubushobozi iwabo ahubwo n’uko baba bafite irari ntibanyurwe n’ibyo bafite kandi nyuma yabyo ingaruka zikabageraho.”

Aba bana bagira bagenzi babo kwirinda, bakanyurwa n’ibyo bafite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza