00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abayobozi b’imidugudu yaje ku isonga mu kurwanya ibyaha bahawe ingororano

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bworoje inka abayobozi b’imidugudu itatu yegereye umupaka mu rwego rwo kubashimira uburyo barwanyije ibyaha bitandukanye byiganjemo magendu n’ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021 kibera mu Karere ka Nyagatare aho buri muyobozi w’Umudugudu yagiye ahabwa inka.

Mu bahawe inka harimo Umuyobozi w’Umudugudu wa Kagera mu Kagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakibanda, Akagari ka Gikagati mu Murenge wa Karama ndetse n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahama mu Kagari ka Gataba mu Murenge wa Kiyombe.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kagera mu Kagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, Mukakalisa Teya, yavuze ko agitangira kuyobora uyu Mudugudu mu mwaka wa 2015 hagaragaraga ibiyobyabwenge byinshi kubera wari inzira y’ababyambutsa mu Akagera babikuye muri Tanzania.

Nyuma ngo yafatanyije n’abaturage ayobora ibibazo birimo magendu n’ibiyobyabwenge barabihashya. Ati “ Abaturage bangiriye icyizere cyo kubayobora na bo banyiyumvamo dufatanya guca ibiyobyabwenge, ubu turatekanye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari witabiriye iki gikorwa, yasabye ko iki gikorwa cyazakomeza kubaho ndetse kikagezwa mu gihugu hose kuko ari ingenzi gushimira abakoze neza.

Yavuze ko kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, kugira Umudugudu utarangwamo icyaha n’izindi gahunda zo kubungabunga imipaka zikwiriye kugezwa mu Ntara zose ngo kuko ari uburyo bwo gutera akanyabugabo abayobozi kugira ngo barusheho gukora neza no guhesha agaciro umurimo uba wakozwe.

Mu mezi make ashize ni bwo Intara y’Iburasirazuba yari yatangije gahunda yo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha, iki gikorwa kiri mu byatanze umusaruro kuko hagiye haboneka udushya mu gukumira ibyaha mu midugudu cyane cyane mu mirenge yegereye imipaka.

Inka zahawe abayobozi b'imidugudu yabaye indashyikirwa mu bikorwa byo kurwanya ibyaha
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ko iki gikorwa cyazakomeza kubaho ndetse kikagezwa mu gihugu hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .