00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abaturage baherutse gusenyerwa n’ibiza bahawe ubufasha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, mu muganda n’abaturage wo kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ni bwo hakozwe uwo muganda waranzwe no gusana inzu 67 zasenywe n’imvura yaguye ku tariki ya 23 na 24 Ukwakira 2021 banatera ibiti.

Inzu 142 zo mu Murenge wa Gatunda ni zo zangijwe n’imvura mu gihe isesengura ryakozwe na MINEMA ryagaragaje ko 67 muri zo ari zo zikenewe gusanwa mu buryo bwihutirwa.

Muri iyi miryango 67 buri umwe wahawe amabati 30 n’imikwege yo kuzirika ibisenge n’imisumari.

Bamwe mu basenyewe n’ibiza babwiye IGIHE ko bishimiye ubutabazi bw’ibanze bahawe.

Ntirunena Faustin w’abana barindwi wasenyewe n’ibiza yagize ati “Nari mbayeho nabi n’abana ariko kuba mbonye ubufasha nkubakirwa biranejeje cyane kuko imibereho mibi nari mazemo hafi icyumweru igiye kurangira."

Munyakayanga Jean Damascene yagize ati " Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba mpawe amabati yo kubaka kuko nari maze igihe ndara hanze nyuma y’aho inzu yanjye isenyutse."

Minisitiri Kayisire Marie Solange, yasabye abaturage kujya bubaka inzu neza bakaziha umusingi no kuzikomeza ibisenge mu kwirinda ko imvura yazisenya kuko byagaragaye ko izasenyutse ahanini ari izari zubatswe nabi.

Ati “Mu byatuzanye harimo kubereka ko imvura izakomeza ikagwa ariko banubake inzu zibasha guhangana n’imindagurikire y’ikirere."

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yifatanyije n'abaturage mu muganda wo kugoboka abasenyewe n'ibiza
Inzego z'umutekano nazo zari zihari mu kwifatanya n'abaturage bahuye n'ibiza
Abaturage basabwe gukomeza gukora ibishoboka byose bakirinda ibiza
Abaturage biyemeje gufatanya uko bashoboye bakirinda ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .