00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Umukarani yagerageje kwiyahura ku isoko ry’Inkundamahoro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Kanama 2021 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’umukarani uri mu kigero cy’imyaka 35 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yagerageje kwiyahura ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iherereye i Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara.

Umunyamakuru wa IGIHE wagezeyo bikiba yavuze ko uwo mugabo yamanutse ku igorofa ya kabiri ariko atahise apfa ahubwo yakomeretse cyane mu mutwe.

Inzego z’umutekano n’abaganga bahise bahagera batangira kumwongerera umwuka banamutera serumu n’ubundi butabazi bw’ibanze.

Abaganiriye na IGIHE bari babonye uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

Nyabugogo: Umukarani yagerageje kwiyahura asimbukiye mu igorofa ya mbere

Umugabo w’umukarani uri mu kigero cy’imyaka 35 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yagerageje kwiyahuriye asimbuka aturutse mu igorofa ya mbere yo ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara ariko k’ubw’amahirwe mabi ye ntiyapfa.

Umunyamakuru wa IGIHE wagezeyo bikiba yavuze ko uwo mugabo yamanutse ku igorofa ya Kabiri ariko atahise apfa ahubwo yakomeretse cyane mu mutwe.

Inzego z’umutekano n’abaganga bahise bahagera batangira kumwongerera umwuka banamuha serumu n’ubundi butabazi bw’ibanze.

Abaganiriye na IGIHE bari babonye uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

Uwitwa Byukusenge Damascene yagize ati “ Uyu mugabo yahereye muri ririya gorofa rya Kane abyina ariko ubona ko yasinze yanyweye twa tuyoga bita amabuye, rero niko yagendaga amanuka ajya mu rindi gorofa niba yaje kugira ubwoba bwo kwiyahura aturutse hejuru sinzi kuko yageze aha mu igorofa rya mbere aba aribwo asimbuka akomereka umutwe.”

Nigande Francisco ukorera Nyabugogo yavuze ko ubuyobozi bw’iri soko bwagakwiye gukaza umutekano kugira ngo abantu badakomeza kuryiyahuriramo.

Ati “Numva ubuyobozi bwasudira utu twuma tuba turi nko kuri aka kabaraza tukaba tureture wenda byatuma abantu badakomeza kujya baza kwiyahurira aha.”

Maniriho Andre,we yavuze ko abantu bashobora kuba bari kwiyahura cyane muri iyi minsi kubera ibibazo byinshi bari guhura nabyo.

Ati “Njye ndakeka abantu bari kwiyahura cyane kubera ibibazo bitandukanye bari guhura nabyo muri Covid-19 kuko inzara hano hanze imeze nabi, numva ubuyobozi bwashyiraho uburyo bwo kurinda umutekano.”

Uyumugabo akimara gukorerwa ubuvuzi bw’ibanze imodoka y’Imbangukiragutabara yahise imujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali kugira ngo avurwe neza.

Iyi nyubako mu minsi itanu ishize hari undi mugabo w’imyaka 40 wahiyahuriye ahita apfa.

Inzego z'umutekano n'abaganga bahise batabara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .