00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Umugabo yasimbutse mu igorofa ya kane arapfa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 Kamena 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umugabo utaramenyekana imyirondoro yasimbutse mu igorofa ya kane y’isoko rizwi nka ‘Inkundamahoro’ riherereye muri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Kamena, aho bikekwa ko yiyahuye abitewe n’uko yasanze umugore we ari gusambanira mu nyubako z’iri soko.

Nta makuru y’impamo aramenyekana gusa abari bahari babwiye IGIHE ko uyu mugabo ashobora kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku gucana inyuma.

Ababonye uyu mugabo amanuka kuri iyi nyubako izwi nko mu Nkundamahoro by’umwihariko abahakorera babwiye IGIHE ko babonaga uyu mugabo wari ufite icupa ry’amazi mu ntoki ameze nk’umusirimu batari gupfa gukeka ko agiye kwiyahura

Bahati Sofiro yagize ati "Ubundi kuko twebwe tuzinduka, tuba turi hano guhera saa cyenda za mu gitondo, uyu munsi ninjye wagombaga gucungira bagenzi banjye umutekano ndeba niba ibyo umukarani azanye abishyira mu mudoka."

Yakomeje agira ati "Uyu muntu njyewe yanciyeho ubona ari umuntu w’umusirimu yari afite agacupa k’amazi mu ntoki, nyuma y’iminota mike nongeye ku mubona ari kumanuka hejuru yikubita hasi."

Uwitwa Olivier yavuze ko yamubonye abanza kurira indi nyubako yegeranye n’isoko rya Nyabugogo izwi nko kwa Kalinda.

Yagize ati " Uyu mugabo rero wiyahuye, yabanje kuza mu nyubako hariya kwa Kalinda afite icupa ry’amazi mu ntoki asa n’uwurira ageze hejuru areba hasi, niba yabonye ko ari hagufi, yahise yongera aramanuka mu by’ukuri wabonaga ari umusirimu kuko yatunyuzeho ntiwanakeka ko yari kwiyahura."

"Bikimara kuba byahise bitangira kuvugwa ko umugore we yarari gusambana ariyo mpamvu ariko nkatwe yari anyuzeho ntitwamenye mu by’ukuri ibyo yahuriye nabyo mu nzu ku buryo yiyahura ni uko iyo inkuru nk’iyo ije hatabura amakuru nk’ayo."

Uyu mugabo utaramenyekana kuko abakoze iperereza babwiye IGIHE ko nta byangombwa bamusanganye, yewe ngo nta n’urupapuro nk’uko abandi basanzwe babikora rimwe na rimwe bagiye kwiyahura, umubiri we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ubanze gusuzumwa.

Inyubako y'isoko rizwi nka 'Inkundamahoro' niho uwo mugabo bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .