Inyubako zizwi nka ‘Amashyirahamwe’ na hotel iri ku Muhima byibasiwe n’inkongi (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Kanama 2019 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Inyubako z’ubucuruzi ziherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali zizwi nka ‘Amashyirahamwe’, zafashwe n’inkongi mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ndetse na hotel iherereye ku Muhima ihura n’icyo kibazo mu yindi nkongi yabaye.

Iyi nkongi yibasiye izi nyubako bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ariko Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara.

Amakuru avuga ko iyi nkongi yatewe na Gaz yaturutse mu muryango umwe w’umucuruzi uhakorera igakongeza n’indi byegeranye.

Imwe mu miryango yahiye ni ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya (restaurant), inzu zitunganya amafoto n’izo bogosheramo.

Ababonye iyi nkongi babwiye IGIHE ko Gaz yo muri restaurant yaturitse ikangiza ibintu byinshi.

Uwitwa Bizimungu Faustin yagize ati “Twabonye imyotsi ibaye myinshi noneho bagenzi bacu batangira kujya kubaza nyir’iyo nzu impamvu yabaye myinshi nibwo twasanze inzu yatangiye gufatwa.”

Yakomeje avuga ko iyi restaurant yakundaga kurara itetse ibishyimbo byo gukoresha mu gitondo.

Umuriro wari mwinshi wazimijwe na Polisi yatabaye hatarafatwa imiryango myinshi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, yabwiye IGIHE ko agaciro k’ibyangiritse katari kamenyekana kuko ba nyirabyo bataravuga ibyarimo.

Usibye iyi nkongi yabereye i Nyabugogo, hari n’indi yabaye mu rukerera mu Murenge wa Muhima aho hotel yitwa ‘Smart Inn’ yafashwe n’inkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi zatwitse televiziyo zari mu byumba, gusa polisi yahise itabara umuriro utaraba mwinshi.

Ibikoresho byose byari muri izi nyubako byahiye birakongoka
Bivugwa ko inkongi yatewe n'iturika rya gaz yo muri restaurant
Imiryango yahiye ni ikurikiranye na restaurant yafashwe bwa mbere
Polisi yagobotse izimya umuriro mbere y'uko hangirika ahantu hanini
Nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi, gusa ibikoresho byinshi byangiritse
I Nyabugogo inzu zimwe zo ku Mashyirahamwe zafashwe n'inkongi
Wari umuriro mwinshi cyane
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagoboka byihuse
Smart Inn Hotel iherereye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali
Smart Inn Hotel na yo yafashwe n'inkongi saa tatu z'ijoro hangirika igisenge na televiziyo ebyiri
Televiziyo zo muri Smart Inn Hotel zahiye bikomeye

Amafoto: Hakizimana Thamimu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza