Nyabugogo harasiwe umujura wuriye ikamyo ari kwiba ibyo ipakiye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Ahagana Saa Kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba ku kiraro cya Nyabugogo, harasiwe umusore w’umujura wo mu itsinda rizwi nk’Abamarine’, wibaga ibikoresho byari mu ikamyo yerekeza i Batsinda.

Uyu musore wo mu kigero cy’imyaka 25, yarasiwe hejuru y’ikamyo yo mu bwoko bwa Actros amaze kwiba umugozi wari ufashe inzu zimukanwa iyi modoka nini yari itwaye.

Yari izivanye ku ruganda rwa AfriPrecast ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Kabera Muhamed wari utwaye iyi kamyo yabwiye IGIHE, ko abaturage ari bo bamuhagaritse bamubwira ko bamwibye.

Ati “Nari mvuye i Masaka ntwaye ibikuta by’inzu zimukanwa mbijyanye i Batsinda, ngeze aha abaturage bampagaritse bambwira ko banyibye, noneho nibwo nagarutse nsaga igisambo n’ibyo cyari cyibye biri aho.”

Yavuze ko uwo mukandara uwo mujura yari yibye, ufite agaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuturage witwa Bizimungu Emmanuel, yavuze ko kuba barasiye muri aka gace umujura, bizabera isomo abandi bose bahibiraga bakanahategera abantu.

Ati “Bari bamaze kuturembya, buri munsi bateraguraga abantu ibyuma bakiba imodoka zipakiye, ku buryo urupfu rw’uyu ruri bubera abandi isomo bakabitinya.”

Imyambaro y’uyu mujura yasanzwemo inzembe, abaturage bavuga ko ari zo yacyebeshaga abantu abashikuza telefoni zabo.

Urupfu rw’uyu musore ruje nyuma y’aho mu ijoro ryashize rishyira kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Gatsata, abajura bishe umuturage bamuteraguye ibyuma.

Umurambo w'uyu musore wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Kacyiru
Kabera Mohamed wari utwaye ikamyo yari irimo kwibwa
Umugozi wari wibwe ugura ibihumbi 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza