Nyabugogo: Hagiye gukorwa iperereza ku hakekwa imibiri y’abazize Jenoside

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 Ugushyingo 2016 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara buratangaza ko igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakekwaga i Nyabugogo cyahariwe inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha ngo zikore iperereza.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’uwo murenge bwatangije igikorwa cyo gucukura ahari igaraje Acomer n’inyubako, byakekwaga ko byubatswe ahatabitswe abantu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishingiye ku makuru yatanzwe n’umutangabuhamya Gakwaya Paul bita Rudomoro.

Icyo gikorwa cyasojwe ku wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2016, gikurikirwa n’inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, ubw’Umurenge wa Kimisagara, inzego z’abarokotse Jenoside n’Umuryango ufite umutungo w’ahari igaraji Acomer.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge yavuze ko icyo gikorwa cyahariwe izindi nzego.

Ati “Twumvikanye ko hagiye gukorwa iperereza, rizakorwa n’inzego z’umutekano, kugira ngo bimenyekane neza kuko bamwe bavuga ko imibiri ishobora kuba yarakuwemo ikajya kujugunywa, abandi bakavuga ko ishobora kuba yarajyanywe ahandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara,Ruzima Serge

Izo nzego zitegereje ubuhamya bw’abatangabuhamya bemeye kubutanga mu ibanga, kuko ngo bakeka ko bashobora kugirirwa nabi.

Ruzima yavuze ko aho bamaze iminsi bashakisha babonyemo imibiri ituzuye; ni ukuvuga iburaho ibindi bice, ndetse ngo bakavanamo n’ indangamuntu ebyiri n’ikarita y’ishuri.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko iyo mibiri yasuzumwa neza hakagaragara ukuri kwayo kuko ngo hari urujijo ku bijyanye n’imiterere yayo, bashidikanyaho bagereranyije n’imibiri y’abantu.

Icyo gikorwa gishya ngo kigiye gutangira muri iyi minsi, amakuru yisumbuyeho akazamenyekana iperereza ryarangiye.

Ku ruhande rw’umuryango ufite imitungo itandukanye irimo igaraji n’izindi nyubako zasenywe hashakishwa imibiri, wavuze ko ukeneye ko ukuri kujya ahagaragara , ariko ugakomoza ku ‘rwango ufitiwe’ nkuko byasobanuwe na Ngezahayo Emmanuel, umwe mu bawugize.

Ngezahayo avuga ko ayo makuru atigeze atangwa mu gihe cyo gukusanya amakuru yifashishijwe n’inkiko Gacaca, ndetse ko no mu gihe cya Jenoside atabaga muri ako gace.

Akomeza avuga ko nk’umuryango watuye i Kigali guhera kera; ku Muhima no mu Gitega, nta kuntu ayo makuru atari gutangwa n’abantu bawuzi iyo koko baba baragize uruhare urwo ari rwo rwose muri jenoside.

Uwo muryango wemeza ko isoko y’ibyo bibazo byose wita kubeshyerwa byakomotse ku mugabo bari baturanye i Kiruhura, nyuma yo kumugurisha umurima ngo yabasabye inzira inyura mu isambu bari bisigarije ikora ku muhanda wa kaburimbo, ariko ngo barayimwima kuko bateganyaga kuzahubaka inzu ababwira ko azabakorera icyo batazivanaho.

Kuva icyo gihe ngo yakoresheje uwari umukozi we atanga amakuru ko ngo ahari iryo garaji hari imibiri, amakuru ngo yagiye yivuguruzaho kenshi, ndetse ngo rimwe akaka ruswa nkuko bigaragazwa n’inyandiko uwo muryango ufite igaragaza gusaba amafaranga ngo avuguruze amakuru y’uko yawubeshyeye.

Uwo muryango kandi uvuga ko nta kuntu wari guhisha ibimenyetso kuko mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho utigeze utura muri ako gace, kuko ngo kuva mu 1994 kugeza mu 1997, iyo mitungo yabohojwe n’abandi bantu uyigarurira nyuma y’aho.

Ku bijyanye no kugaragaza ukuri, uwo muryango uvuga ko uzakomeza gufasha abashakisha ibimenyetso, ukanashima leta y’u Rwanda n’inzego z’ubutabera uburyo zakiriye ibivugwa ntizibihereho zidashishoje, kugeza ubu bakaba bishimira ko batarenganyijwe, nta watewe ubwoba ngo ahunge, ahubwo bategereje ukuri.

Imwe mu mibiri yabonetse ahakorera igaraje Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza