Nyabihu: Umuntu umwe yitabye Imana, 30 bakomerekera mu mpanuka ya bisi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Bisi itwara abagenzi ya sosiyete ya RITCO yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rubavu yakoze impanuka ihitana umuntu umwe, abandi 30 bari bayirimo barakomereka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017, ni bwo iyi bisi yari irimo abagenzi 31 yataye umuhanda ubwo yari igeze ahitwa Jenda, irabiranduka umuntu umwe mu bari bayirimo ahasiga ubuzima abandi barakomereka nk’uko Polisi yabitangarije IGIHE.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel, yagize ati “Kugeza ubu tumenye ko hari umwe witabye Imana bamutwaye ku bitaro bya Gisenyi, impanuka yabereye mu Ijenda aho umushoferi yakase ikorosi ashaka kunyura ku yindi modoka azaguhurira n’indi hagati aho, noneho ashatse kuyihunga ata umuhanda.”

Yakomje avuga ko umuntu umwe yahise yitaba Imana ubwo bamujyanaga kwa muganga.

Abakomeretse bose bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bakorerwe ubuvuzi bw’ibanze.

Bisi nshya ya RITCO ikimara gukora impanuka
Yataye umuhanda umuntu umwe ahita yitaba Imana, 30 barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza