00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’umuturage wambuwe inka yahawe muri Girinka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 Kanama 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Niyitegeka Jean de Dieu wo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Karago, Akagari ka Cyamabuye, Umudugudu wa Muremure avuga ko yambuwe inka yahawe muri Gahunda ya Girinka nyuma y’uko iyo yari yarahawe igize ikibazo cyo kutabyara akayiguranisha, ariko ubuyobozi bukayimwambura bumushinja gushaka kuyigurisha.

Uyu mugabo w’imyaka 32 yavuze ko yahawe iyo nka muri Girinka ayorora imyaka itatu ariko ikagira ikibazo cy’uko bayimisha ntifate bityo abona nta musaruro ugaragara itanga.

Niyitegeka yasabye ubuyobozi ko yayiguranisha ngo burabimwemerera ndetse bigeza aho abona uwo bagurana.

Nyuma yo kugurana inka n’umuturanyi we avuga ko yatunguwe nuko ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’umurenge bwaje kumwambura iyo bari baguranye na mugenzi we bakayiha undi muturage.

Yavuze ko yari yiteze ko igiye gutangira kumufasha gutera imbere kandi n’abana be bakanywa amata ariko ntibyamuhiriye.

Ati “Inka ndwanye nayo imyaka itatu ntitwari twanywa n’amata njye n’umugore n’abana banjye. Bayimpa numvaga ko ngomba kwiteza imbere nkanakunda n’igihugu kurushaho, buriya iyo igihugu kiguhaye intangiriro nawe ugomba kugikunda kurushaho. Numvaga ko nizajya ibyara nanjye iyo ibyaye nkagura ubutaka cyane ko ndi umukene.”

Yavuze ko icyo yifuza ari ugusubizwa inka ye yambuwe hanyuma uwo bayihaye agashyirwa ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa nkuko bamwizeza ko azahabwa indi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Muremure, Nyirambabazi Odette, yavuze ko ikibazo cye bakizi kandi ko yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inka muri uyu mwaka gusa yemeza ko inka yayatswe nyuma y’uko bigaragaye ko ashatse kuyigurisha.

Ati “Icyo kibazo ndakizi cyane. Uwo mugabo yafashe iyo nka yahawe muri Girinka ayigurisha tutabizi ngo ntibyara. Amaze kuyigurisha ubuyobozi bw’umurenge buhita bumpamagara bumbaza niba mbizi, mpamagara mutekano wanjye mubwira ko bagomba kumuhagarika. Twayifashe imaze kurenga imidugudu itatu turayigarura.” Ubwo twahise dufata iyo yari yaguranishije tuyisubiza nyirayo.”

Yavuze ko nyuma yo kuyigarura ubuyobozi bw’Umurenge bwahise butanga amabwiriza ko iyo nka yari yagurishijwe ihabwa undi muturage kubera ko amabwiriza agenga uwahawe inka muri Girinka atamwemerera kuyigurisha.

Ibyo kugurisha yasobanuye ko Niyitegeka yashatse abagura iyo nka yahawe na we ahita agura akandi gato kandi ibyo bitemewe kuko bigira inzira binyuramo, bikanemezwa na komite ya Girinka ku rwego rw’umudugudu ko inka yagize ikibazo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Karago, Muhirwa Robert, yabwiye IGIHE ko umwanzuro wo kwambura Niyitegeka inka igahabwa Twizeyimana washingiye ku kuba yarakoze amakosa yo gutanga inka atabimenyesheje ubuyobozi gusa ngo bitewe nuko ari umukene yashyizwe ku rutonde rw’abazayihabwa uyu mwaka.

Ati “Twaricaye mu nteko y’abaturage turavuga tuti iriya nka yari ayiragiye igihe kirekire, mbese yaravunitse. Twanzura ko na we kuko ari umukene basi mu nka tuzatanga uyu mwaka azayihabwe. Twamweretse amakosa yakoze na we arayemera. Twebwe twamuha amahirwe yo kuzahabwa inka izahita ibyara. Kandi iyo inka agomba kuyibona vuba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye IGIHE ko ikibazo bakizi kandi ko bari kugikurikirana kugira ngo mu gihe cya vuba kibe cyamaze gukemuka.

Niyitegeka Jean de Dieu wo mu Karere ka Nyabihu avuga ko yambuwe inka n'ubuyobozi buvuga ko yashatse kuyigurisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .