00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Polisi yafashe abacuruzi ba magendu bitwaje n’imipanga yo kurwana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe babiri mu bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa, abandi babaherekeje bafite imipanga yo kurwana.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 24 n’uw’imyaka 39, bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Akagari ka Kora, Umudugudu wa Kageri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bantu bose hamwe bari umunani, batandatu bikoreye imyenda ya caguwa buri umwe yikoreye ibalo. Abandi babiri bari babari inyuma bafite imipanga biteguye kurwanya uwabahagarika.

Yagize ati "Uko bari umunani bari baturutse mu Murenge wa Bugeshi mu rugo rw’uwitwa Nyirabeza ari nawe nyiri iriya myenda. Bageze ku bashinzwe umutekano bari ku irondo barabahagarika, abari bafite imihoro bashaka gutema abashinzwe umutekano babonye bafite imbunda bagira ubwoba barabireka bariruka. Hahise hafatwa bariya babiri abandi baracika.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko iriya myenda iva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Ati “Abafashwe bavuze ko iriya myenda iva muri Congo ikinjirira mu Murenge wa Bugeshi mu buryo bwa magendu.’’

Abafashwe bari batwaye imyenda, bayijyanye ku mucuruzi ukorera mu Isoko rya Kora riri mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.

CIP Karekezi yibukije abantu ko ubucuruzi bwa magendu ari bubi kuko budindiza igihugu mu iterambere kuko butumwa hinjizwa.

Yakanguriye urubyiruko rukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa bya magendu n’ibiyobyabwenge kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora kuko ibyo bakora itemewe n’amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Jenda. Ni mu gihe magendu bari bafite yashyikirijwe Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .