Nyabihu: Minisitiri w’Intebe yatangije ubukangurambaga bwo kurandura igwingira mu bana

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga mu kurwanya ingwingira ry’abana mu Karere ka Nyabihu, agaragaza ko iki ari ikibazo gihombya bikomeye igihugu.

Ubu bukangurambaga buzakorerwa mu gihugu hose, buzafasha imishinga y’ingamba zikomatinyije zo kurwanya igwingira mu bana bato mu turere 13, dufite umubare munini w’abana bahuye n’ibibazo by’imirire mibi.

Minisitiri w’Intebe yabutangirije mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe w’Akarere ka Nyabihu kaza ku isonga mu gihugu ku kugira abana benshi bangwingiye.

Habarurwa ko 59% by’abana baho bagwingiye, kuva muri Mutarama 2018 kugeza muri Gicurasi, abagera kuri 333 bagaragaweho imirire mibi ikabije.

Dr Ngirente yagaragaje ko kugwingira kw’abana bigira ingaruka zikomeye ku bana.

Yagize ati “Iyo umwana yagwingiye agira ibibazo byinshi birimo kudindira mu bwenge agatanga umusaruro muke igihe bakuze; bahora barwaragurika imiryango yabo igatakaza amafaranga menshi ibavuza kurusha ayo batanga babategurira indyo yuzuye. Impamvu leta yashyizemo imbaraga ni ingaruka mbi zigera ku bana no ku muryango, ibi bitwara amikoro menshi kurusha akenerwa ngo tubirwanye.”

Yakomeje avuga ko bisaba ubufatanye bw’inzego zose, by’umwihariko ubufatanye bw’ababyeyi ubwabo kuko aribo bagomba gufata iya mbere mu kurandura imirire mibi mu bana babo.

Yashishikarije ababyeyi bose kwitabira gahunda zo kubafasha kurinda abana babo kugwingira zirimo gahunda mbonezamikurire y’abana ikorerwa mu midugudu; kuboneza imbyaro; ubukangurambaga ku minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana.

Ku ruhande rwa Leta, Minisitiri w’Intebe yijeje ko Guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo, izakomeza kuba hafi no gufasha imiryango yugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira.

Ati “Ntituzaruhuka na rimwe iki kibazo kitaracika burundu. Abanyarwanda twashoboye byinshi kandi byari bigoye. Kurandura kugwingira sibyo bizatunanira.”

Muri ubwo bukangurambaga habayeho no kongere kubwira abaturage ko bagomba kumenya gutegura amafunguro, amenshi baba bayifitiye mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Bigogwe, Uwamahoro Jeannette, yemera ko bagira intege nke mu gutegura amafunguri, ati “Ubundi twateguraga amafunguro nabi, tukanabitegurana umwanda bigatera abana bacu indwara ariko kubera ubukangurambaga burimo gukorwa hari ibyahindutse kandi tubona bizatanga umusaruro.”

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Yasser El Gammal, yavuze ko kubera imikoranire myiza n’u Rwanda bazakomeza gufatanya mu kurandura imirire mibi itera igwingira ry’abana.

Yagize ati “Turizera ko u Rwanda ruzabigeraho kuko rwagaragaje ko ibidashoboka ahandi kuri bo bishoboka, tuzakomeza gufatanya mu kurandura imirire mibi kuko ariyo itera igwingira ry’abana bato.”

Muri Mata 2018, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano ya miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 19 Frw z’inyongera mu mushinga ugamije kurwanya imirire mibi mu bana.

Aya yaje asanga miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika, zingana na miliyari 47.25 Frw yatanzwe muri Werurwe 2018, agenewe kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka itanu mu turere 13 dufite ikibazo kurusha utundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza