Kwamamaza

Nyabihu: Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa remezo begerejwe

Yanditswe kuya 15-09-2016 saa 08:41' na Bazatsinda Jean Claude


COMMENTS: 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu kubyaza umusaruro iterambere bagezwaho ndetse n’imihanda bubakirwa.

Ibi yabitangaje mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku rwego rw’Igihugu mu gasantere ka Vunga mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Nzeri 2016.

Yagize ati “Iri terambere mwishimira ndetse n’iyi mihanda mwubakirwa biba byaravuye mu misoro y’abandi baturage benshi, murasabwa kuyibyaza umusaruro namwe mukazubaka iyindi kuko ikenewe henshi mu gihugu.”

Minisitiri Kaboneka yasabye Abanyarwanda bose gutera intambwe mu iterambere kandi bagashyira imbaraga mu gutura mu midugudu bakava mu manegeka kuko kubegereza iterambere byoroha.

Yagize ati “Iyaba byashobokaga n’urupfu twaruhagarika ariko ntibishoboka, tugomba kwirinda ibishoboka kuko nta terambere twageraho nta mutekano, kandi ibi bishobora guturuka ku kuba hari abagituye mu manegeka.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB) Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko kugira imiyoborere abaturage bibonamo bituma nabo bisanga mu iterambere.

Yagize ati “Iyi gahunda yatumye haba impinduka mu miyoborere n’iterambere ry’abaturage ariko umwihariko wayo uyu mwaka ni uko ije ishimangira nyinshi ziganisha ku kwigira kw’abanyarwanda, uruhare rw’abaturage mu miyoborere no gutura neza bava mu manegeka bakajya ku mudugudu.”

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE baturuka mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Gakenke na Muhanga bari bahuriye mu gasantere ka Vunga bagaragaje ko ubu buryo bwo butanga ibisubizo ku bibazo byabo, ibindi bigahabwa umurongo bigomba gukemurwamo.

Ntirenganya Javan yagize ati “ Ku myaka 64 sinigeze mbona iyi gahunda hambere, harakabaho Leta y’Ubumwe kuko aho iziye nibwo twateye imbere.”

Kamanzi Rosalie avuga ko iyi gahunda hari ibibazo byinshi ikemura. Ati “Iyi gahunda ituma hakemurwa ibibazo byinshi byadindizaga iterambere kandi bishakirwa ibisubizo abaturage dufatanyije n’abayobozi.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Imiyoborere ishingiye ku muturage niyo nkingi y’iterambere.”

Iyi gahunda izamara ukwezi kose hakemurwa ibibazo by’abaturage hirya no hino mu gihugu yatangirijwe muri Nyabihu.

Mu bibazo Minisitiri w’Ubutegetsi Kaboneka yagejejweho n’abaturage ibyinshi byagarutse ku manza zitarangizwa n’abayobozi, iz’amahugu zishamikiye ku mitungo, amakimbirane mu miryango, ndetse n’abatemera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Akarere Nyabihu katangirijwemo ibi bikorwa kaje ku mwanya wa 23 mu turere 30 mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2015/2016.

Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB) Prof. Shyaka Anastase

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved