00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Mu mezi abiri, inka eshanu zimaze kwibwa zikabagirwa muri Gishwati

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 22 Kanama 2021 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe buratangaza ko ku bufatanye n’akarere bahagurukiye agatsiko kayogoje abaturage kiba inka zigahita zibagirwa mu ishyamba rya Gishwati.

Ibi ubuyobozi bubitangaza nyuma y’uko hari inka 5 zimaze kubura bagasanga zabagiwe mu ishyamba aho bikekwa ko ari abashumba bakora uru rugomo.

Umuturage wo mu karere ka Nyabihu wabuze inka kuwa 17 Kanama 2021 agasanga bayibaze, yasabye ko bakaza umutekano.

Ati “Inka yarabuze tuhageze dusanga barangije kuyibaga, umushumba niwe wabitubwiye. Njyewe mbona hakazwa umutekano kuko birababaje kubona umuntu yorora abandi bakaza bakabaga inka ze. N’ubu turacyafite ubwoba ko bagaruka’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul yavuze bafashe ingamba zikomeye zirimo gucungira hafi abashumba.

Ati “Ejobundi batemye inka mu kagari ka Muhe kandi ababikoze ntabwo bamenyekanye. Aho baturage batuye kugira ngo ugere mu nzuri haciyemo ishyamba niryo bajyanamo inka bakazibaga, ubu bamaze kubaga inka 5 mu mezi abiri.”

“Ejobundi twakoze inama y’umutekano yaguye n’umuyobozi w’akarere yari ayirimo, dufata ingamba ko dukaza amarondo ku midugudu ikikije ishyamba. Twasabye ba nyirinka kujya bakoresha abashumba bazwi naho abadafite ibyangombwa bakabasezerera’’.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko iki kibazo bakizi ko baganiriye n’inzego bireba ndetse n’abaturage.

Ati “Habaye inama tubiganiraho n’inzego zitandukanye biba ngombwa ko tujya kuganira n’abaturage harimo n’aborozi bororera muri ibyo bice hafatwa ingamba ku ruhande rw’ubuyobozi dufata gahunda yo kurara amarondo ndetse agakurikiranwa cyane’’.

Si ubwa mbere hagaragaye ubujura bw’inka muri izi nzuri zikikije ishyamba rya Gishwati kuko no mu myaka yashize hagiye humvikana ubujura bw’inka muri izi nzuri.

Inka eshanu zimaze kubagirwa muri Gishwati nyuma yo kwibwa mu baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .