Nyabihu: Kaboneka yanenze ababyeyi bagwingiza abana bamariye amafaranga mu kabari

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, aranenga ababyeyi batuye mu bice bitandukanye by’igihugu bagifite abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira kandi bahinga bakeza.

Ubwo yatangizaga ukwezi kw’imiyoborere muri aka karere, Minisitiri Kaboneka yavuze ko bitari bikwiye ko abaturage bafite imirima kandi beza banafatwa nk’ikigega cy’igihugu mu bijyanye no gutanga umusaruro ugera ku masoko atandukanye mu gihugu, ari bo bagira imibare myinshi y’abafite abana barwaye bwaki n’inzindi ndwara zitandukanye.

Minisitiri Kaboneka yagize ati:”Ikibazo kiri mu baturage batandukanye by’umwihariko mu karere ka Nyabihu kirakabije kandi gikwiye kuvugutirwa umuti dufatanyije twese kuko ntiwakumva uburyo abaturage beza ibitoki, ibirayi, ibijumba n’ibindi bihingwa bitandukanye ubona ko batanakennye bagwingiza abana".

Yakomeje agira ati "Iyo turebye dusanga bamarira umusaruro wabo wose mu masoko bakiyibagiza ko mu ngo zabo bakwiye kuwuryaho n’abana bakarya ku byejejwe mu mirima. Birababaje kandi kuba ino aha hari ubutaka bweramo imboga ariko ugasanga nta hantu hahinze imboga, abaturage bafite abana barwaye bwaki si uko bakennye ahubwo umusaruro barawumarira mu isoko, hakenewe ubukangurambaga bwimbitse.”

Minisitiri Kaboneka avuga ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikwiye guhwitura abaturage ndetse zikita no ku babyeyi batitabira umugoroba w’ababyeyi harimo bamwe baba bibereye mu tubare bagamije kubanza kunywera amafaranga baba bakuye ku isoko bagurishije ibyo bejeje.

Nyiramajyambere Annonciata, umwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Shyira, akarere ka Nyabihu, avuga ko iki kibazo cyo kugwingiza abana kigaragara muri aka gace giterwa n’ababyeyi bajya kugurisha ibyo bejeje ntibasigaze ibitunga umuryango wabo by’umwihariko abana bato.

Yagize ati:”Ino aha birahari, ugasanga ababyeyi bamaze gusarura baguriwe imyaka hafi ya yose bakajya kuyigurisha, hari n’abahita binyurira mu kabari yose bakayanywera, ugasanga ejo babuze ibyo kurya; byumvikane abana baba bari kuhagorerwa,igikenewe ni ukwigisha bihoraho.”

Mu bushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance mu 2015, basanze Nyabihu ari ko karere kaza imbere mu kugira umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu Ntara y’Uburengerazuba, aho kihariye 59%.

Minisitiri Kaboneka yasabye ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse mu rwego rwo kurwanya iki kibazo
Ubushakashatsi bwerekanye ko Nyabihu iza imbere mu Burengerazuba mu kugira abana bagwingiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza