Nyabihu:Ikigo cy’amashuri cya Gacurabwenge mu ruhuri rw’ibibazo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Abarezi n’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Gacurabwenge giherereye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu,bahangayikishijwe n’imiterere y’ibyumba by’amashuri bigiramo bavuga ko bishaje ndetse bafite impungenge ko bishobora kugwa bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abiga n’abakorera muri iki kigo bahuriza ku kuba ibibazo bihagaragara birimo umwanda n’umutekano w’abanyeshuri biri mu bidindiza imyigire yabo.

Abanyeshuri biga muri iki kigo bavuga ko iyo imvura iri kugwa ibanyagira kandi harimo n’amashuri atagira sima imbere ku buryo bibatera amavunja n’ibicurane.

Kubwimana Japhet yagize ati "Tubanza gutera amazi mu ishuri kugira ngo dukubure, ariko biradukerereza kandi bidutera n’ibicurane."

Mukamusoni Agnes we atangaza ko hari n’abarwara amavunja kubera ikibazo cy’isuku nke.

Yagize ati "Hari igihe usanga hari abarwaye amavunja tukabahandura nubwo byagabanutse bitakiri nka mbere, abandi duhorana ibicurane kubera ivumbi."

Umwarimu mu ishuri ribanza rya Gacurabwenge, Nyiramana Xaverine yatangaje ko bahura n’ikibazo gikomeye cyo gucungira abanyeshuri umutekano.

Yagize ati "Aya mashuri yarasadutse cyane cyane hasi, nta mutekano ikigo gifite kuko amatungo aza kurisha hano. ikindi duhora ducunga abana kuko bararangara cyane tureba ko batajya mu mugezi w’uruzi utemba inyuma y’ishuri. Turifuza ko cyavugururwa rwose."

Icyo kigo cyubatswe ahagana mu 1960, kugeza ubu nticyigeze kivugururwa uretse amabati yasimbujwe nyuma y’ikiza cy’umuyaga cyari cyagurukanye igisenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Kanamugire Noël avuga ko ikibazo bakizi ndetse uko ubushobozi buzagenda buboneka ngo bazagikemura, cyane ko muri uwo murenge ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje gisa n’aho ari rusange.

Yagize ati "Iki kibazo turakizi ariko hari andi mashuri ashaje kuruta ariya muri uyu murenge, turateganya kuganira na Paruwasi ya Nyakinama kuko ari ikigo cya Kiliziya Gatolika na Leta ibizavamo bizadufasha no kureba uruhare rw’abaturage turebe ko twabonamo igisubizo kirambye."

Uyu mwaka akarere ka Nyabihu kazubaka ibyumba by’amashuri icyenda gusa, muri byo uyu murenge wemerewe bibiri kandi na byo bizubakwa muri gasantere ka Vunga ahateganyirijwe gushyirwa umudugudu w’icyitegererezo.

Ishuri ribanza rya Gacurabwenge rifite ibyumba by’amashuri bitanu, byakira abanyeshuri 374 kuva mu ishuri ry’incuke kugeza mu mwaka wa Gatandatu. Rifite abarezi barindwi gusa harimo n’Umuyobozi waryo.

Kubera ibyumba bike bihari abiga mu mwaka wa Gatanu iyo bize mu gitondo, ikigoroba haza abo mu wa Gatandatu, bagakoresha ishuri rimwe.

Mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2015 mu Ishuri ribanza rya Gacurabwenge, umwana umwe ni we wahawe ibaruwa imwemerera kujya kwiga mu kigo gicumbikira abanyeshuri, abandi basaga 15 bajya mu y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu gihe abasaga 30 batagize amanota abemerera gukomeza mu mashuri yisumbuye.

Amabati y'ibyumba by'amashuri yatangiye gutoboka
Kuva aya mashuri yakubakwa mu 1960 ntarasanwa
Imbere mu mashuri harasenyutse
Nyiramana Xaverine yatangaje ko gucunga umutekano w'abana bitaba byoroshye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Kanamugire Noël avuga bagiye kwicara na Kiliziya Gatolika bagashaka igisubizo kirambye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza