Nyabihu: Ibuka ihangayikishijwe n’ababonye imibiri y’abazize Jenoside ntibayigaragaze

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umuryango urengera Inyungu z’abacumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka) mu Karere ka Nyabihu, yatangaje ko ubangamiwe cyane n’uko ibyobo uri kurangirwa ko byajugunywemo imibiri bari gusanga yarakuwemo ikajya ahandi.

Ibi Perezeda wa Ibuka muri Nyabihu, Juru Anastase, yabitangaje, ku wa 20 Gicurasi 2018, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 24 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komine Karago.

Juru yabwiye Radiyo Flash FM ko muri aka gace hiciwe abantu benshi ariko babangamiwe cyane n’uko iyo bamaze guhabwa amakuru y’ibyobo bajugunywemo bahagera bagasanga imibiri yabo yarahakuwe ikajya kujugunywa ahandi.

Yagize ati “Imibiri y’abacu niba atari ukuyihisha bashobora kuba barayitaye kuko imyaka imaze kuba myinshi tuhajya tukagira dute kugira ngo tujye kuyishyingura tukayibura, ariko igitangaje n’uko ejo bundi umwe mu bari barashyinguwe mu cyobo kizwi cyari cyubakiweho agashuri ka kiriziya twagasenye dusanga uwo muntu baramukuyemo baramutaye.”

Yongeyeho ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari ibintu byinshi bitangaje bagenda bahura nabyo.

Yagize ati “Ikindi gitangaje ntabwo ari aha gusa kuko na hariya i Jenda twagiye gushakayo umuntu wacu mu cyobo yari ashyinguwemo tukimara kumenya ayo makuru dusanga bamukuyemo baramuta uretse ko uwamukuyemo yibeshye agasigamo imyenda n’imibiri mike. Ikibabaje ni uko yavuze ko ari amagufa y’imbwa, imbwa se yambara imyenda ko niyo myenda twayimenye?”

Yakomeje avuga ko abantu bameze batyo baba bagamije gusiribanganya ibimenyesto.

Andi makuru aturuka muri Nyabihu avuga ko ahahoze ari Komine Karago ku biro by’Umurenge wa Karago, hari ubwiherero bwajugunywemo abantu 15 uretse ko kugeza ubu kitaraboneka.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyabihu, Musabimana Odette, yavuze ko agiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo iyo mibiri iboneke.

Yagize ati “Tugiye gufatanya gushaka iyo mibiri no gushaka abo bantu bahayoboraga mu gihe cyatambutse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no muri icyo gihe kandi n’iyo abayobozi twababura abaturage barahari, ariko icyo tubizeza tugiye kugira imbaraga dukoresha kugira ngo iyo mibiri tuyishakishe tuyishyingure mu cyubahiro.”

Mu Karere ka Nyabihu habarurwa imibiri irenga 1300 itaraboneka ngo ishyungurwe mu cyubahiro.

Ibiro by'Akarere ka Nyabihu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza