Nyabihu: Ecobank yatanze amazi meza muri GS Rambura Filles

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 10 Ukuboza 2017 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Ecobank yahawe inkunga y’ibigega bibiri by’amazi Urwunge rw’Amashuri rw’Abakobwa rwa Rambura, aho azakemura ibibazo bya hato na hato abanyeshuri bajyaga bahura nabyo.

Ubusanzwe muri GS Rambura Filles, abanyeshuri babonaga amazi meza yo kunywa ari uko babanje guteka ayo babaga bararetse mu bigega aturuka ku mvura kuko asanzwe akunda kubura cyane.

Ibi bigega bibiri bahawe na Ecobank, kimwe kizabafasha gufata amazi ya WASAC kuko yakundaga kubura cyane, ikindi gikoreshwe mu kuyayungurura mbere y’uko anyobwa batabanje kuyateka nk’uko byari bisanzwe.

Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu witwa Ndenzako Davina Claudia yagize ati" Ubusanzwe twakoreshaga amazi y’imvura bakabanza kuyateka, rimwe na rimwe twayanywaga agishyushye yumvikanamo n’imyotsi, hari n’ubwo wasangagamo imyanda ituruka mu byo babaga bayatetsemo kuko hakoreshwaga amasafuriya batekamo n’ibiryo, ubu buryo bwo buroroshye kandi natwe turabwishimiye”

Umuyobozi wa GS Rambura Filles, Nyinawumuntu Marie Goretti, avuga Ecobank ibafashije gukemura ikibazo cy’ingutu bari bafite kuko amazi meza bahawe bari bayakeneye.

Ati "Amazi meza duhawe tuyagereranya n’ubuzima bwiza, umwanya twajyaga duta mu gutunganya amazi abanyeshuri banywaga nayo atari meza, turawugabanya tubiteho kurushaho, turanezerewe kuko tubonye amazi yo gutekesha no kogesha ibyombo by’abana ku buryo twizera ko nta mwanda".

Umuyobozi wa Ecobank mu Rwanda, Alice Kilonzo Zulu, we avuga ko n’ubwo bakora ubucuruzi ariko banahangayikishwa cyane n’ubuzima bw’abaturage.

Ati "Twatanze ibigega by’amazi kugira ngo dufashe abaturage kubaho mu buzima bwiza".

Ibi byahujwe n’igikorwa ngarukamwaka cya Ecobank Day kibera mu bihugu 33 byo muri Afurika aho ifite amashami. Muri uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti "Amazi meza, ubuzima bwiza", dore ko ngo muri Afurika habarirwa abantu basaga miliyari ebyiri badafite amazi meza.

Gushyikiriza amazi meza iri shuri, byatwaye amafaranga asaga miliyoni umunani z’u Rwanda.

Abanyeshuri bishimiye kwegerezwa amazi meza
Ibi bigega bizafasha mu kubika amazi meza azajya yifashishwa n'abanyeshuri
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu witwa Ndenzako Davina Claudia ni umwe mu bishimiye ik gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza