Nyabihu: Barinubira kwiga imyaka icyenda batazi gukoresha mudasobwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 9 Gashyantare 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye ku ishuri rya Akimitoni riherereye mu murenge wa Kabatwa ho mu karere ka Nyabihu, bababajwe cyane no kuba barangije icyiciro rusange batazi gukoresha mudasobwa kuko kuri iryo shuri nta n’imwe bafite.

Agahinda k’aba banyeshuri banatabariza barumuna babo bari mu myaka yo hasi kuri iryo shuri, bakagaragarije umunyamaku wa IGIHE ubwo yabasuraga agasanga bamwe muri bo batazi n’ibice bigaragara inyuma bya mudasobwa.

Mu 2011 ni bwo Akimitoni yari isanzwe ari ishuri ribanza yagizwe urwunge rw’amashuri muri gahunda ya Leta y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda. Yatangiye ifite umwaka wa mbere n’uwa kabiri w’ayisumbuye, mu 2012 aba ari bwo abanyeshuri baho ba mbere bakora ikizamini gisoza icyiciro rusange (tronc commun).

Ubu imyaka 10 yose irihiritse nta mudasobwa n’imwe iri shuri rigira abanyeshuri bashobora kwigiraho.

Mu myigire yabo, abo banyeshuri bavuga ko kwiga ikoranabuhanga na mudasobwa (ICT) bikorwa mu magambo gusa (théorie), rimwe na rimwe bakabajyana ku rindi shuri riri muri uwo murenge mu ntera ya kirometero zirenga eshatu, bagiye gutira mudasobwa zo kwigiraho.

Niringiyimana Désiré wize imyaka itatu y’ayisumbuye yose kuri G.S Akimitoni avuga ko amaze gukora kuri mudasobwa inshuro eshanu gusa.

Yagize ati “Turabangamiwe cyane kuko mu myaka itatu yose nkoze kuri mudasobwa inshuro eshanu zonyine. Usanga nk’amasomo tuba dukeneye kwiga dukoresheje mudasobwa tutayumva kuko tuba tubibwirwa mu magambo gusa n’imikoro idusaba internet n’ubundi bushakashatsi ntabwo tubasha kuyikora uko bikwiye.”

Dukuzumuremyi Elisa w’imyaka 17, uvuga ko kugeza ubu atashobora no gusobanura ibice bya mudasobwa bigaragara inyuma.

Iradukunda Esta we avuga ko kurangiza icyiciro rusange ataramenya gukoresha mudasobwa byamugizeho ingaryuka zikomeye, zirimo no gutuma ahindura ibyo yifuzaga kuzakomerezamo mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye.

Ati “Twiga mu magambo gusa ntabwo tuzi kubishyira mu ngiro […] Byatumye mpindura gahunda yo gusaba kuziga Computer Science mu mwaka wa kane, kuko numvaga bizangora kujya gutangirira kuri zeru kandi abo tuzahahurira bo baba bafite urwego bagezeho.”

Uwitwa Mukawera José we yavuze ko mu myaka itatu yakoze kuri mudasobwa inshuro enye, ariko akavuga ko hari na bagenzi be bashobora kuba batarayikoraho na rimwe.

Umwarimu wigisha iby’ikoranabuhanga na mudasobwa kuri G.S Akimitoni, Hitimana Jean Baptiste, avuga ko usibye kuba nawe agorwa no kwigisha iryo somo nta mudasobwa afite, aba banyeshuri batakaza igihe kinini bajya kuri iryo shuri rindi, bikaba byabangamira n’imyigire y’andi masomo.

Yagize ati “ Rimwe na rimwe njya kubigishiriza kuri G.S Kabatwa. Iyo mbajyanyeyo mu gihe cy’andi masomo, urumva ko igihe dukoresha tujyayo no kugaruka bituma bacikanwa andi masomo. […] Haba n’ubwo duhisemo kubajyana mu mpera z’icyumweru ariko ugasanga abana bamwe ntibabashije kuboneka kubera imyizerere yabo.”

Hitimana yakomeje avuga ko hari igihe aba ageze ku isomo rigomba mudasobwa, akabura uko aryigisha.

Ati “ Nk’ubu nari ngeze ku gice cyo kwiga Excel; ni umuyobozi w’ishuri uri kuntiza mudasobwa ye nkaba nakwereka nk’abanyeshuri babiri cyangwa batatu, amasaha mfite akaba arashize. Urumva ko abanyeshutri babiri muri 45 ntacyo uba ukoze.”

Basabye ko Leta yabagoboka, ikabafasha kubona mudasobwa bigiraho, kuko nubwo bo bagiye kuhava ariko barumuna babo bahari bazakomeza guhura n’imbogamizi nk’izo bagize.

Umuyobozi wa G.S Akimitoni, Sebatware Gabriel, avuga ko ikibazo gihangayikishije ndetse bakibwiye inzego zibishinzwe.

Ati “Ishuri nta mudasobwa rifite ariko birazwi, ikibazo cyari ibyumba byo kuzishyiramo.”

Yavuze ko mu 2019 bari bagiye kuzihabwa hakaba imbogamizi z’uko nta byumba byo kuzishyiramo, hakaba hari icyizere ko zizaboneka vuba “kuko ibyumba byamaze kuboneka”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yemereye IGIHE ko icyo kibazo bakizi, avuga ko hari gahunda yo kugikemura ko hagitegerejwe ko haboneka ibyumba by’amashuri.

Yagize ati “Ni ikibazo ku bana kuba badafite mudasobwa, ariko icyari cyabiteye ni uko nta byumba byo kuzishyiramo byari byakabonetse. Ubu ibyumba byarubatswe, nibimara gushyirwamo ibikoresho nkenerwa byose birimo intebe n’ameza, mudasobwa bazazihabwa.”

Gukoresha mudasobwa ni kimwe mu bintu nkenerwa cyane mu Isi ya none yimakaje ikoranabuhanga rigezweho, kutamenya kuyikoresha by’umwihariko ku banyeshuri bikaba byagira ingaruka zikomeye cyane cyane muri ibi bihe serivisi nyinshi ziri gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Akimitoni imaze imyaka isaga 10 ihinduwe urwunge rw'amashuri ariko nta mudasobwa n'imwe ihaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .