Kwamamaza

Nyabihu:Amashuri bubakiwe na RDB yababereye nk’igihango bagiranye

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 19:51' na Philbert Hagengimana


Abatuye mu Karere ka Nyabihu by’umwihariko mu Murenge wa Mukamira basanga amashuri bubakiwe mu rwego rwo kubasangiza umusaruro w’ubukerarugendo, ari igihango bagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB).

Hambere, ubuhigi bwari nk’ubuhinzi cyangwa indi mirimo ya buri munsi itunga umunyarwanda. Icyo gihe nta wajyaga atekereza kuri ejo hazaza nk’uko byemezwa na bamwe mu baje kwisanga bitwa ba Rushimusi.

Benshi mu bibwiragako babeshejweho n’ubwo buhigi bakoreraga muri Pariki y’Ibirunga, baje gukumirwa n’itegeko, batangira gusobanukirwa ko byose biterwa n’ubujiji aho kuba ubukene, bamwe batangira kugana ishuri no kuriganishamo abo babyaye.

Nubwo bubakiwe ishuri ribanza mu 1950, rikaza kuvugururwa mu 1979, abo baturage bo mu Kagari ka Kanyove ho mu Murenge wa Mukamira, hari ibyo bajyaga babona ahandi bakibaza inzira bizanyuramo ngo na bo bibagereho ariko ngo bagasigarana icyizere bashingiye ku miyoborere myiza n’iterambere u Rwanda rugezeho.

Bimwe muri byo ni amashuri asakaje amabati, asize sima hasi, intebe zimeze neza, ibigega bifata amazi y’imvura n’ibindi.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 19 Kanama 2016, bazindukiye mu gitaramo cyo kwishimira ibyumba by’amashuri bishya, byujuje bya bindi byose babonaga nk’inzozi, bakaba barabyubakiwe na RDB muri gahunda yo gusangizwa umusaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo bukorerwa muri ako Karere no mu nkengero zako.

Kaliza Belise, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo na Pariki muri RDB yibukije ko ayo mashuri bazindukiye kwishimira, ari muri gahunda yo gusaranganya ibikomoka ku bukerarugendo, yashyizweho mu mwaka wa 2005.

Ayo mashuri agizwe n’ibyumba birindwi bigezweho, kuyubaka no kuvugurura amwe mu yari ahasanzwe bikaba byaratwaye akayabo ka miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aloys Munyenganizi, umuturage wo mu Murenge wa Mukamira yatangarije IGIHE ko yahoze ajya gutema ibiti muri Pariki, akaba yaranahuriragamo na ba Rushimusi, gusa ngo ubu bagiye kurushaho kubungabunga iyo pariki kuko umusaruro w’ubukerarugendo watangiye kubageraho ako kanya bitari ibyo kuwumva mu bitangazamakuru gusa.

Ati “None se ubu niba RDB idusangije ku musaruro w’ubukerarugendo, ni gute tutarushaho kububungabunga kugira ngo wiyongere n’ubutaha tuzabonemo ibirenze ibyo baduhaye? Baduhaye amashuri, ariko si cyo gikorwa remezo cyonyine dukeneye, ubutaha wabona ari umuhanda baduhaye cyangwa n’ibindi.”

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved