Nyabihu: Abavoma mu kiyaga bamaze imyaka itatu bategereje amazi meza bemerewe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 Gicurasi 2018 saa 12:49
Yasuwe :
1 0

Abaturage bo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu bavuga ko babangamiwe no kuvoma amazi y’ibirohwa agira ingaruka ku buzima bwabo, mu gihe hashize imyaka isaga itatu bemerewe ameza ariko bakaba batarayagezwaho.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwabijeje amazi meza, buzana amatiyo ndetse haba n’ibirori ariko barategereza amaso ahera mu kirere.

Ni ikibazo gihuriweho n’abatuye mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Karago, aho usanga hari abataka ko gukoresha amazi y’Ikiyaga cya Karago bibatera impiswi n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Mukamanzi Christine utuye mu Kagari ka Kadahenda, yavuze ko nta mazi meza bagira, abana n’abakuru banywa ay’ikiyaga.

Yagize ati “Inaha dufite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza kuko ubu tuvoma ay’Ikiyaga cya Karago. Ni yo tunywa ni yo dutekesha, ni yo dukaraba mbese ni yo dukoresha ibintu byose. Ni amazi mabi ku buryo usanga inzoka n’impiswi bitumereye nabi.”

Ntamwemezi Bernard avuga ko nubwo ahari uduce twagezemo amazi meza ngo abenshi bagikoresha amabi.

Yagize ati ‘‘Hari abavoma mu migezi ya Mukoro na Nyamukongoro ariko nayo ntahagije, ugasanga rero abantu benshi ni abajya kuvoma Karago. Hari n’amazi ya baringa ubuyobozi bwatwemereye twarayategereje turaheba kandi nyamara baje kuyataha haba ibirori bikomeye. Nyise baringa kuko twatahiye kubona amatiyo gusa dutegereza amazi turaheba.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Kabalisa Salomon, yemeranya n’iby’abaturage bavuga, agashimangira ko ikibazo cy’amazi muri aka gace ari ingorabahizi.

Yagize ati ‘‘Amazi dufite mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Karago ntabwo ahagije. Umuyoboro w’amazi ya Kadahenda watangiye kubakwa mu 2015, mu Kagari ka Kadahenda hagombaga kugeramo amavomo 14 yagombaga guhabwa abatuye mu midugudu icyenda, ariko amazi ntabwo yabagezeho nk’uko bikwiye kuko hakora amavomo atatu gusa.’’

Uyu muyobozi yakomeje asobanura impamvu yatumye amazi atagera ku baturage bose.

Ati ‘‘Icyabiteye ni uko amazi aturuka mu Murenge wa Rambura yabaye make kubera ko inyigo yizwe nabi kandi rwiyemezamirimo ntiyarangije imirimo neza. Uwo muyoboro watwaye miliyoni zigeze ku 160 Frw ariko wagombaga no gutanga amazi mu Murenge wa Rambura.’’

Kabalisa yavuze ko ikibazo cyo kutagira amazi meza kirenze ubushobozi bw’umurenge, azakomeza kugikorera ubuvugizi mu buyobozi bw’Akarere bushya ngo koko njyanama y’aka karere iherutse kwegura yari ikizi.

Bamwe mu baturage bakoresha amazi y'Ikiyaga cya Karago
Abavoma mu Kiyaga cya Karago bamaze imyaka itatu bategereje amazi meza bemerewe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Kabalisa Salomon, yavuze ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw'urwego ayobora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza