Nyabihu: Abana b’abakobwa barenga 700 batewe inda mu mwaka umwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Akarere ka Nyabihu igaragaza ko abana b’abakobwa barenga 700 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda mu mwaka wa 2017, abana bagashinja ababyeyi kutabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, bityo ubumenyi buke bukabagusha mu mutego.

Bamwe mu bahuye n’iki kibazo bavuga ko kuba ababyeyi batarabaganirije hakiri kare, ari kimwe mu byatumye abandi babashuka.

Maniraguha Consolée wabyaye afite imyaka 15, yavuze ko yabuze ubufasha yiga mu mashuri abanza, guhera ku munsi wa mbere yajyaga mu mihango abanyeshuri bakamukomera.

Yakomeje agira ati “Nageze mu rugo mbaza mama arambwira ngo nimve mu ishuri nakuze. Nakomeje kuyijyamo nkababara mu nda cyane, umusore duturanye ambwira ko atanga umuti, anshora mu busambanyi.”

Uyu mukobwa yaje no gutwara inda, iwabo baramuhihibikanya ahita ashaka umugabo, urugo ruramunanira n’umwana yari yabyaye arapfa.

Akomeza agira ati “Ariko iyo mama aza kunsobanurira neza sinari kwemera ko banshuka.”

Nyiramwiza Clarisse we yabyaye afite imyaka 16.

Yagize ati “Nkimara kubona imihango nabibajije ababyeyi bambwira nabi cyane ngo nabaye indaya, mbaza bagenzi banjye nabo bambera inshuti mbi batuma nishora mu busambanyi. Rwose ababyeyi bumve ko kuturera atari ukutwambika, kutugaburira no kuturihira amashuri, ahubwo badusobanurire ku buzima bw’imyororokere hakiri kare.”

Umubyeyi witwa Mukakimenyi Floride ufite abana babiri babyaye ari bato, avuga ko nawe yaguye mu ikosa ryo kutabaganiriza ku bijyanye n’imyororokere, agasaba ababyeyi kumenya ko ari inshingano zabo.

Ati “Mfite abana babiri b’abakobwa babyaye biga mu mwaka wa kane, nta n’umwe wari ufite imyaka 17. Ahari iyo nza kubaganiriza hakiri kare ku buzima bw’imyororokere ntabwo byari kubabaho, kuko iyo umuganirije neza akwibonamo bigatuma akubwira byose.”

“Nagira inama ababyeyi kujya batega amatwi abana kuko iyo agize ikibazo biba ingaruka ku muryango wose, bakaba banakuramo indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre, avuga ko imibare y’abana babyara bakiri munsi y’imyaka 18 ikiri hejuru cyane muri ako karere, ku buryo ababyeyi bafite inshingano mu guhangana n’iki kibazo.

Ati “Bigaragara ko dufite akazi ko kwigisha ababyeyi n’urubyiruko kugira ngo dukomeze kwirinda ingorane zituruka ku kubyara bakiri bato. Twatangiye kubikora twizera ko bizatanga umusaruro mwiza.”

Muri bana b’abakobwa basaga 700 babyaye muri Nyabihu, umunani babyaye bari munsi y’imyaka 15. Aka karere kaza mu 10 twa mbere mu kugira abana benshi baterwa inda.

Aka karere gafatanyije n’ababyeyi, bashyizeho amatsinda umunani akorera mu baturage n’andi 38 akorera mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, yifashishwa mu kurwanya inda zitateguwe no kuba hafi abamaze guhura n’iki kibazo.

Mu itegeko rishya rihana ibyaha mu Rwanda, icyaha cyo gusambanya umwana cyahawe ibihano biremereye kuko biri mu bihangayikishije igihugu.

Ingingo ya 133 ivuga ko umuntu wese usambanya umwana cyangwa umukorera igikorwa cyose hagamijwe ishimishamubiri, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza