Nyabihu: Abagera kuri 854 bapimwe virusi itera Sida basanzwe aho batuye

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Abantu 854 barimo urubyiruko 668 bapimwe ku bushake virusi itera Sida mu minsi itatu, bakangurirwa no kwirinda iki cyorezo.

Ni mu bukangurambaga bwakozwe na Imbuto Foundation, bugamije gukangurira urubyiruko kumenya uko ruhagaze no kwirinda ubwandu bushya.

Iki gikorwa cyabereye mu Mirenge ya Bigogwe, Shyira na Mukamira y’Akarere ka Rubavu kuva kuwa 2-4 Ukwakira.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE, bemeza ko iyi gahunda yo kubapima babasanze hafi y’aho batuye yabafashije cyane kuko hari abagiraga imbogamizi zo kujya kwipimisha kwa muganga mu buryo busanzwe.

Nsengiyumva Alexis w’imyaka 23, avuga ko ari ubwa mbere yipimishije kuko kujya ku kigo nderabuzima byamugoraga.

Ati “Rimwe nagiyeyo nsanga ngo batabikora kuri uwo munsi, nsubiyeyo bambwira ko ababikora bari mu mahugurwa sinongera gusubirayo, ariko ubu byatworoheye hari na bagenzi banjye twazanye kandi twese badukoreye”.

Nirere Madeleine yakomeje agira ati “Nagiraga isoni zo kujya kwipimisha kwa muganga ngo baragira ngo hari icyo nikeka ariko batwegereye ndatinyuka kandi n’ababyeyi nibo bansabye kuza hano, bibaye byiza bakomeza kujya batwegera gutya kandi byafasha benshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iyi gahunda yo gupima abaturage babasanze aho bahurira ari benshi izakomeza gukorwa hagamijwe kumenya uko bahagaze.

Ati “Iyo tubonye abafatanyabikorwa nk’aba aba ari amahirwe tutakwitesha, iyi gahunda yo gupima abantu babegereye aho bakunze guhurira izakomeza gukorwa n’ibigo nderabuzima niyo byaba rimwe mu kwezi kuko twamaze kubona ko itanga umusaruro”.

Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko hakenewe ubufatanye mu rugamba rwo kurandura virusi itera Sida burundu.

Urubyiruko n'abakuze bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha virusi itera Sida
Urubyiruko rurenga 600 rwapimwe virusi itera Sida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza