Nubwo amasaka yaba make ntabwo bitubuza kwizihiza umuganura-Minisitiri Nyirasafari

Yanditswe na Habimana James
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, avuga ko nubwo amasaka yaba make bitabuza ko umunsi mukuru w’umuganura wizihizwa kuko na mbere mu muco umuganura washingiraga ku bintu bitandukanye birimo gukunda igihugu, ubumwe, umurimo n’ubupfura.

Minisitiri Nyirasafari yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, mu kiganiro n’itangazamakuru mu gihe hitegurwa Umunsi w’Umuganura uzizihizwa ku wa 2 Kanama 2019 mu karere ka Nyanza.

Insanganyamatsiko iragira iti “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe kijyanye na gahunda yo guhuza ubutaka mu gihugu ngo yatumye igihingwa cy’amasaka ubusanzwe gifatwa nk’icyakoreshwaga mu gihe cy’umuganura hambere kigabanuka, bituma bamwe bawitabiraga bagabanuka.

Minisitiri Nyirasafari yagize ati “Nibyo koko amasaka yari imbuto nkuru ariko tugomba kwibaza na politike ihari yo gukoresha ubutaka uko bikwiye, ikindi ni uko umuco utaguma uko watangiye, yego amasaka yari mu muco ariko uyu munsi ntitukireba iby’ubuhinzi gusa cyangwa ubworozi ahubwo turareba imbuto mu bice byose, ndumva kuba amasaka agenda agabanuka ntaho bibangamiye kwizihiza umunsi w’umuganura.”

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rugemintwaza Jean Nepo, we yavuze ko umuganura wagiye uhindurwa uwo kurya no kubyina ndetse ugenda uteshwa agaciro mu gihe cy’ubukoloni.

Yagize ati “Ubu umuganura urimo kongererwa agaciro kuko ntukiri uwo kurya no gushingira ku mbuto nk’amasaka gusa, ahubwo ni umwanya wo kumurika ibyo umuntu yakoze ashingiye ku mbuto yahawe ariko hakabaho no kumenya utarahiriwe n’ibihe na we akaremerwa.”

Avuga ko kugira ngo abantu bumve ko umuganura atari uwo kurya no kubyina gusa, abanyarwanda bagomba kuwugereranya n’ubukwe.

Ati “Burya iyo habaye ubukwe umuntu ntajyanwa no kurya no kunywa ahubwo ajyanwa n’abageni bashyingiwe, amasaka nayo kuba ari makuru mu mateka y’u Rwanda, ntibiyabuza ko hari ibindi byunguka kuyarusha bihari”.

Iki kiganiro cyanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Soline Nyirahabimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James n’abandi.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, avuga ko nubwo amasaka yaba make bitabuza ko umunsi mukuru w’umuganura wizihizwa kuko mu muco, umuganura washingiraga ku bintu bitandukanye
Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Itorero, Rugemintwaza Nepo, we yavuze ko umuganura wagiye uhindurwa uwo kurya no kubyina ndetse ugenda uteshwa agaciro
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Solina Nyirahabimana ni umwe bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Dr Vuningoma James
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibireho myiza y'abaturage, Dr Mukabaramba Alvera nawe yitabiriye iki kiganiro
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi
Iki kiganiro kandi cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza