Ntiwabuza imiryango mpuzamahanga kuvuga kuko niko kazi kayo-Nirere Madeleine

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko u Rwanda rutabuza imiryango mpuzamahanga kuruvuga nabi kuko ariko kazi kayo, gusa ngo bazakomeza kwerekana ukuri kw’ibivugwa.

Iyi Komisiyo yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane ubwo hakorwaga imurikabikorwa ry’ibikorwa byayo mu myaka 19 imaze ishinzwe.

Imiryango mpuzamahanga nka Human Rights Watch (HRW) yakunze gusohora raporo zinenga iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2017, uyu muryango wasohoye raporo ku Rwanda wise “All Thieves must be killed”, bisobanuye ngo “Abajura bose bagomba kwicwa”; ishinja inzego z’umutekano ko zishe abaturage bagera kuri 37 mu Burengerazuba bw’u Rwanda kuva muri Mata 2016.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yaje gusohora raporo yerekana ko HRW yavuze ko hari abantu bishwe nyamara bakiriho.

Nirere Madeleine uyobora iyo Komisiyo kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko nta mpungenge iyo miryango iteye kuko kuvuga ariko kazi kayo.

Yagize ati “Icya mbere nuko utabuza iyo miryango kuvuga kuko niko kazi kabo.Twe icyo dukora nka Komisiyo ni ukugaragaza ukuri kw’ibivugwa. Iyo hagaragaraye ko hari ikibazo cyabaye, gahunda ihari ni ukubikurikirana.Niba bavuze ngo hari ikibazo cyabaye duhita tumanuka tukajya kureba.”

Nirere avuga ko mu gihe basanze koko hari ikibazo, babimenyesha inzego zibishinzwe zikabikemura.

Yemeza ko mu myaka 19 ishize iyo Komisiyo ishyizweho, kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda byatejwe imbere, by’umwihariko hibandwa ku kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko. Amategeko ahari arahagije, aravugururwa umuntu wese akayubahiriza utayubahiriza agakurikiranwa. Ni umuco mwiza kuko igihugu kitagira amategeko, kitagira umurongo gikorera mu kavuyo no mu kajagari.”

Yongeyeho ati “Umuco w’uburenganzira bwa muntu wagiye wiyubaka buhoro buhoro. Amahame y’uburenganzira bwa muntu nko kureshya mu gaciro, kutavangura ni ibintu byiyubatse.”

Icyakora agaragaza ko hari ibitaragerwaho mu burenganzira bwa muntu nko gukemura burundu ikibazo cy’abana bahohoterwa.

Nirere avuga ko amategeko ahana ibyo byaha ahari ariko hakwiye intambwe nini kugira ngo yubahirizwe kandi abagizweho ingaruka n’iryo hohoterwa babone indishyi.

Niyonsenga Norbert, uhagarariye umuryango ufasha abana b’impfubyi (Orphans Hope Entertainment Organisation) yavuze ko muri rusange uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda, gusa asaba ikurikiranwa ryihariye ku bayobozi bamwe na bamwe bahohotera abaturage batabitumwe.

Ati “Hari aho usanga umuntu ari umuyobozi akaba ari we utubahiriza bwa burenganzira bwa muntu. Hagakwiye kubaho ubushishozi mu kubahitamo ndetse na bamwe babikoze bagahanwa by’umwihariko kugira ngo bibe isomo ku bandi. Bikozwe byatanga umusaruro n’icyizere.”

Imurikabikorwa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yatangiye rigamije gusobanurira abaturage inshingano, imiterere n’imikorere byayo, bibafasha kumenya amategeko abarengera igihe uburenganzira bwabo bwahungabanyijwe.

Nirere Madeleine uyobora Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yavuze ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwubahirizwa
Abaturage basobanurirwa amategeko abarengera
Abantu batandukanye ku cyicaro cya Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu ubwo hamurikwaga ibikorwa byayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza