00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntitwabura icyo dusubiza abayoba n’abayobya: Igisubizo cya Bamporiki ku rubyiruko ruvuga ko rutazi amateka ahagije

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko nubwo urubyiruko rukeneye amahugurwa ku mateka y’u Rwanda, rukwiye kwihugura by’umwihariko urwo mu mashuri makuru na za kaminuza ku buryo rutabura icyo rusubiza abavuga nabi igihugu.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, mu biganiro iyi minisiteri iri gutanga bigamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro Nyarwanda n’uko byashingirwaho mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Ibi biganiro byateguwe nyuma y’aho ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubonye ko hari abana bakiri bato batazi amateka y’u Rwanda.

Abiga muri Kaminuza ya Kigali na bo bagaragaje icyo kibazo nyuma yo guhabwa ibiganiro ku mateka uhereye mbere y’ubukoloni, muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, aya Jenoside n’uko yahagaritswe maze bagasabwa gutanga umusanzu mu kunyomoza abayipfobya n’abavuga nabi u Rwanda.

Bamwe bagaragaje ko bakeneye amahugurwa abageza ku rwego rwo guhangana n’abayagoreka.

Ali Rajab yagize ati “Urubyiruko nta mateka ahagije tuzi. Iyo ubajije umuntu wo munsi y’imyaka 30 usanga nta mateka ahagije dufite. Birababaje kubona umusaza nka Tito Rutaremara ari we uri gusubizanya na bariya bantu bavuga nabi u Rwanda. Urubyiruko tugira n’ubwoba bwo gusubiza bariya bantu kubera ko bateguwe bihagije ariko twe turabura amahugurwa ahagije.”

Tuyizere Fabrice yagize ati “Nagira ngo mbasabe kuduha umurongo twagenderaho mu gusubizanya n’abo bantu rimwe na rimwe baturuta.”

Bamporiki yavuze ko ibiganiro nk’ibi by’umwihariko ku biga muri kaminuza ari nko gukoma imbarutso na bo bagakora icukumbura.

Ati “Ni inyota tubatera ngo mujye gucukumbura. Mu mashuri abanza n’ayisumbuye tuzatindayo kuko Umukuru w’Igihugu yaduhaye inshingano zo gutamika abana u Rwanda. Twakomye imbarutso ahasigaye nimurwitamike.”

Yakomeje ati “Impamvu ba Tito Rutaremara, Polisi Denys n’abandi basaza bagarutse ku mbuga nkoranyambaga [bagarutse ku rugerero], ni uko nta cyo mufite muvuga; na bariya babeshya bafite icyo babarusha, bituma mwicecekera. Ibyo muvuga tugiye kubibaha nimugira ibibazo mutubaze. N’iyo mwajya mubabwira muti ‘muratutira mutubaka’ [gukora ibintu bidafitiye umumaro igihugu cyawe],…ntabwo twabura ibyo dusubiza abayoba cyangwa abayobya ariko n’ayo mahugurwa turaza kuyashyiramo imbaraga.”

Bamporiki yasabye urubyiruko kubakira ku ndangagaciro yo gukunda umurimo, ubumwe no gukunda igihugu ku buryo ziba ubuzima atari ukubivuga neza mu magambo gusa.

Yababwiye ko mu ruhererekane rw’ibihe igihugu cyapfushije umuco kiba cyagize ingorane ariko ko umuco w’u Rwanda utigeze upfa.

Ati “Kera iyo umuntu yahagarikwaga kuri bariyeri barebaga icyangombwa bashaka mu ndangamuntu Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa; uyu munsi icyangombwa ni Ubunyarwanda. Bwari bupfuye ariko buraramirwa. Umuco w’Abanyarwanda wari upfuye ariko uraramirwa.”

Bamporiki kandi yakanguriye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bubungura ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati "Imbuga nkoranyambaga ziriho ibintu byinshi bitwicira urubyiruko, iyo ugiye muri ibyo bikwica ni nko gufata imbunda ukayiyerekezaho ukiyica ariko iyo uyikoresheje neza wa mwanzi washakaga kukwicira ibitekerezo uba umusubije ibye noneho ugakora ibikungura. Ikoranabuhanga turikoresha iby’ubuhanga, ibyungura u Rwanda, atari ibituma dupfa mu bitekerezo."

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ivuga ko ishyize imbaraga mu rubyiruko kubera ko ari bo bayobozi b’ejo n’ababyeyi bazarerera u Rwanda. Ni byiza ko Umunyarwanda iyo ava akagera amenya amateka, amabi akagira icyo yigisha, ameza agafatirwaho isomo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko gukora icukumbura ku mateka y'u Rwanda nubwo bikenewe ko bahabwa amahugurwa ngo babashe kuyasobanukirwa kurushaho
Mu byo Bamporiki yasabye urubyiruko harimo no gukoresha imbuga nkoranyambaga ibibungura
Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali bitabiriye ibiganiro ku mateka n'umuco Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .