Ntituzemera ko umuturage ahabwa inka n’akaboko k’iburyo ngo ak’ibumoso kayimwambure-Minisitiri Shyaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko batazihanganira abayobozi bafata ibyagenewe abaturage bakabyikubira bagamije kwangisha abaturage ubuyobozi.

Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu ntara y’iburasirazuba waberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi i Gishari.

Uyu mwiherero wari ugamije kurebera hamwe zimwe mu ngamba zatuma abayobozi bo mu nzego z’ibanze banoza imikorere n’imikoranire kuburyo umuturage ahabwa serivisi nziza.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibikorwa n’ubuyobozi byose bikwiriye kuba ibituma umuturage yiyumvamo Leta aho kuyishisha.

Yavuze ko abayobozi bakora ibihabanye n’ibyo, bagamije kwambika icyasha Leta batazihanganirwa.

Ati “Ibyo dukora byose dukwiye gushingira ku muturage ku buryo umuturage areba leta akayiyumvamo na leta yamubona ikamwiyumvamo. Ibidasobanutse nka ruswa,akarengane, gutinya ukuri n’ibindi hagomba gufatwa ingamba z’ukuntu ibipimo bimanuka mu Ntara y’iburasirazuba kuko birakabije.”

Shyaka yibajije impamvu hakigaragara abayobozi bo mu nzego z’ibanze barya ruswa ariko hakabura n’umwe ufatirwa mu cyuho.

Ati “Umuturage arahabwa inka akayiheshwa n’akaboko k’iburyo ak’ibumoso kakayimwambura kakayijyana aho bamuhaye ruswa, ibyo rero ntabwo tuzabyemera, ntushobora kubaka igihugu cyiza kiganisha abaturage mu iterambere nk’u Rwanda ugifite abayobozi barya ruswa.”

Yakomeje agira ati “ Inshingano ya mbere y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni uguhuza abaturage na leta, atari ukubahuriza ku magambo gusa ahubwo kubahuza mu iterambere imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Nubwo wakubaka imihanda, ugakora n’ibindi byinshi ariko abaturage bagatana uba usa n’uhomera izonkeje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko nyuma y’uyu mwiherero bungukiyemo ibintu byinshi bizatuma banoza akazi kabo neza.

Yavuze ko batazongera gutegereza ko izindi nzego zo hejuru ari zo ziza kubafasha gukemura ibibazo bakabaye bikemurira.

Ati “ Tugiye kugenda tubiganire n’abandi bakozi dukorana hanyuma dufate imyanzuro tutarindiriye ko izindi nzego zigaruka kubikemura. Umuturage twamufataga nk’umugenerwabikorwa ariko ubu tugiye kumugira umufatanyabikorwa ubundi twongere imbaraga mu mikorere.”

Uyu mwiherero waberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana witabiriwe n’abagera kuri 642.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibikorwa n’ubuyobozi byose bikwiriye kuba ibituma umuturage yiyumvamo Leta aho kuyishisha
Uhereye ibimuso ni Umuyobozi wa RALGA Ladislas Ngendahimana, Umuyobozi w'ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara y'iburasirazuba Gen. Maj Mubaraka Muganga na Minisitiri Shyaka Anastase
yu mwiherero waberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana witabiriwe n’abagera kuri 642.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza