00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntimukwiye gutegereza guhamagarwa ngo murwanire igihugu cyanyu- Gen James Kabarebe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yabwiye itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga ko badakwiye kwicara ngo bategereze ko babanza guhamagarwa kugira ngo bumve ko bakwiye guhangana n’abaharabika igihugu cyabo.

Ibi Gen. James Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021, ubwo yagiranaga ibiganiro n’itsinda ry’abahungu n’abakobwa baba mu bihugu bitandukanye ariko bakaba bamaze iminsi mu Rwanda, aho bari gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo.

Iri tsinda ry’urubyiruko rigizwe n’abarenga 60 rimaze iminsi mu Rwanda riri gusura ibikorwa bifite aho bihuriye n’amateka y’Igihugu cyabo. Ririmo abakuriye mu Bufaransa, u Bubiligi, Canada, Denmark n’ibindi bihugu.

Kuri uyu wa Gatanu uru rubyiruko rwasuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ari naho bagize amahirwe yo kuganirizwa na Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

Gen James Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko urugamba rwo kubohora Igihugu rugikomeje kandi bakwiye kurugiramo uruhare.

Ati “Murangije ibyiciro byose by’urugamba rwo kubohora igihugu, mwatangiriye Kagitumba, munyuze ku Mulindi kugera hano ku Nteko Ishinga Amategeko. Icy’ingezi mukwiye kumenya ni uko urugendo rwo Kubohora Igihugu rutarangirira hano ku Nteko Ishinga Amategeko rurakomeza kubera ko urugamba rwo kwibohora ubwarwo ni urugendo rukomeza.”

“Umusanzu muzatanga ku ruhande rwanyu nk’urubyiruko nawo uzaba mu bigize uru rugendo rwo Kwibohora. Nawo uzajya mu mateka y’iki gihugu nk’umusanzu wanyu. Kubera ko kwibohora bivuze impinduka mu bukungu n’imibereho by’u Rwanda kandi ni urugendo rugikomeje ruzahererekanywa mu bisekuru.”

Abajijwe na Gasore usanzwe utuye mu Bubiligi icyo bo nk’urubyiruko ruba mu mahanga bakora kugira ngo barwanye abavuga Igihugu cyabo nabi, Gen Kabarebe yamubwiye ko buri cyiciro cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyagiye kigira imbogamizi zacyo kandi ko badakwiye gutegereza ko bahamagarwa kugira ngo batangire kurwanira igihugu cyabo.

Ati “Buri cyiciro cy’urugamba rwo kubohora igihugu gifite imbogamizi cyihariye. Icyiciro cya mbere cyo kubohora igihugu cyaranzwe no guhangana mu buryo bw’imbaraga, kurwana n’abantu bafite intwaro.”

“Iki cyiciro cyo kwibohora gifite imbogamizi nyinshi zirimo n’uko abagize uruhare muri Jenoside bakomeje kuvuga nabi Guverinoma bakoresheje imbuga nkoranyambaga kugira ngo gusa bavuge nabi Guverinoma.”

Gen Kabarebe yakomeje avuga ko aho urugamba rugeze ubu ariho urubyiruko rw’u Rwanda rwaba uruba mu mahanga no mu gihugu rukenewe cyane.

Ati “Muri iki cyiciro niho mugira uruhare nk’urubyiruko kandi niho mwitezweho gutangira umusanzu kubera ko ntimubuze ibyo kuvuga, ntimubuze amakuru ajyanye n’Igihugu cyanyu kuko niba hari igihugu gitanga amakuru kuri cyo ku bijyanye n’ibyo cyagezeho, ibyo kiri gukorera abaturage ni u Rwanda. Ku bw’ibyo amakuru arahari ariko icyo tutarabona ni urubyiruko rwacu rwinjira muri uru rugamba ngo rurwanire igihugu cyarwo rukoresheje imbuga abagisenya nabo bakoresha.”

“Bakoresha internet namwe murayifite, imbuga nkoranyambaga muba muziriho buri gihe. Nta kintu na kimwe mubura kandi ntimugomba gutegereza guhamagarwa kugira ngo mubwirwe kurwanira igihugu cyanyu.”

“Oya murahari mugomba kuba mubikora ijoro n’amanywa. Bashyiraho ibinyoma ku gihugu cyanyu, muzi ukuri ku gihugu cyanyu kandi mushobora no kubaza, ubundi mu kinjira muri uru rugamba kandi mukarurwana mushyizeho umutima mukabatsinda. Nimuvuge ibyiza muzaba mutumye abantu bamenya ibyiza.”

Gen Kabarebe yavuze ko ikibazo u Rwanda ruri guhura na cyo cy’abaruharabika n’abagoreka amateka yarwo cyari cyitezwe kuko ngo nyuma yo gukora Jenoside abayikoze bakurikizaho kuyihakana.

Eric Ngabo ukuriye itsinda ryateguye iyi gahunda yo kuba urubyiruko rwava mu mahanga rukaza gusura u Rwanda yavuze ko iki gitekerezo ubwacyo cyaturutse mu rubyiruko barufasha kukinoza.

Ati “Niba bagize igitekerezo baravuga bati urubyiruko ruba rushaka kujya gusura igihugu cyarwo bari hamwe nk’itsinda. Baravuga bati ’byaba byiza ariko urwo rugendo rugomba kuba rufite amasomo agamije kutwigisha amateka y’Igihugu, kutwereka ubwiza bw’Igihugu, ibibazo igihugu cyari gifite n’uburyo byagiye bikemurwa.’”

Ngabo yavuze ko kuba urubyiruko rwahabwa amahirwe nk’aya yo gusura igihugu bibaha ubumenyi bubafasha guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda.

Ati “Guha urubyiruko amahirwe yo kuza kwirebera rukava mu byo rubwirwa gusa, biruha ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzahangana na bariya bavuga nabi u Rwanda kandi babeshya. Nibo ba mbere bazadufasha mu kubwira ukuri abandi Banyarwanda bayobye cyangwa bayobejwe no kubatumira kuko turashaka ko iki kiba igikorwa ngarukamwaka.”

Yavuze ko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rugorwa no kumenya ukuri ku mateka y’igihugu cyarwo kuko aho baba haba hari amakuru avuga ibintu byinshi bitandukanye.

Gen James Kabarebe yasabye uru rubyiruko guhangana n'abavuga ibinyoma ku gihugu cyabo
Uru rubyiruko rwasabwe kumva ko rufite inshingano zo kuvuguruza abaharabika igihugu

Inkuru irambuye mukanya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .