Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, hatangajwe ko bishoboka ko umwe mu bantu 10 muri Kigali ashobora kuba arwaye Coronavirus.
Guma mu Rugo rero yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo guhangana n’iryo kwirakwira, gusa ibikorwa bimwe by’ingenzi byemerewe gukomeza gukora ndetse na siporo zikorerwa mu midigudu zirakomorerwa kandi ntikorwe n’abantu barenze umwe.
N’ubwo iki cyari igisubizo ku bantu badafite aho bakorera siporo mu ngo zabo, hari abahise babigira urwitwazo rwo kugendagenda uko bashatse nyamara batari gukora siporo bitewe n’uko bitoroshye kumenya umudugudu umuntu atuyemo.
Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda, CP john Bosco Kabera, yatangaje ko hari abantu bigira nk’aho bari muri siporo bagakora ingendo maze aho bafatiwe bakavuga ko ari ho batuye kandi bari muri siporo.
Ati “Hari abantu twabonye bashaka kwitwaza iki kintu bakigira nk’abari muri siporo nyamara barenze imbibi z’umudugudu batuyemo. Buriya abantu bashaka kurenga ku mabwiriza ntibabura icyo babeshya.”
Yakomeje avuga ko abantu bakora ibi batekereza ko ntawamenya ko batari mu midugudu yabo bibeshya, kuko hari uburyo bwo kubimenya.
Ati “Abantu barenga imidugudu bose bamenye ko tubizi kandi n’ubwo bazi ko ari bo bazi imbibi z’umudugudu wabo, ariko Polisi ifite uburyo bwihuse bwatuma imenya imbibi z’umudugudu wabo batibeshya rero gukinisha Polisi.”
Usibye kuba Polisi ifite uburyo izamenya abarenga kuri aya mabwiriza, abantu nibakomeza kwiyongera iyi siporo ishobora kuzahagarikwa nk’uko byavuzwe na Minisiteri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!