00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntihabayeho gushishoza- Umuyobozi wa RMF avuga kuri miliyari 2,5 Frw bishyuye mu mushinga utabareba

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigega gishinzwe Gusana Imihanda (Rwanda Maintainance Fund), Sibomana Mathias, yasobanuriye abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, intandaro yo kwishyura asaga miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga uri hanze y’inshingano z’iki kigega.

Ni amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo y’umwaka wa 2019/2020. RMF yitabye PAC ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 ngo iyatangeho ibisobanuro.

Byasobanuwe ko aya mafaranga yishyuwe mu bikorwa by’umushinga wo gukwirakwiza ibikorwaremezo mu Kiyovu cy’Abakene, mu Murenge wa Rugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu 2018.

Bivugwa ko wari umushinga Leta ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ariko uruhare rwayo [leta] rukaba rwaragombaga gutangwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Mininfra yahaye inshingano Ikigega gishinzwe gusana Imihanda (RMF) zo kuba ari cyo gitanga urwo ruhare rwagombaga kurenga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu masezerano ntiharimo ko RMF ari yo izishyura ayo mafaranga ndetse ntiyatanzwe mu buryo bwo kuguriza Mininfra.

Mu Ugushyingo 2019, RMF yari imaze kwishyura asaga miliyari 2,556 kuri RSSB. Nyuma y’igihe gito aya mafaranga amaze kwishyurwa, ku wa 25 Ugushyingo 2019, RMF yumvikanye na Mininfra guhagarika iyo gahunda yo gutanga amafaranga muri uyu mushinga.

Depite Bahufite Christine yavuze ko kugeza ubwo hakorwaga igenzura muri Werurwe 2021 aya mafaranga yari ataragaruzwa, akavuga ko yishyuwe mu buryo buhabaye n’inshingano iki kigo gisanganwe kandi ko yagombaga gukora ibindi bikorwa.

Umuyobozi wa RMF, Sibomana Mathias, yavuze Mininfra ari yo yabasabye kwishyura aya mafaranga mu ibaruwa yabandikiye.

Ati “Batwandikiye badusaba kugaragaza uko ayo mafaranga yazagaruzwa ariko ntabwo habayeho gushishoza neza, turayishyura nyuma Umugenzuzi w’Imari amaze kubigaragaza dusanga bitari mu nshingano zacu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra), Uwase Patricie, yavuze ko uko byagenze abizi kandi ko iyi minisiteri iri mu biganiro na Minecofin ngo aya mafaranga asubizwe muri RMF.

Ati “Ni byo ndabizi, ni ibibazo navuga twaganiriye na RMF, ni natwe twabasabye ngo gukomeza kuyishyura bibe bihagaze kuko twari twumvikanye na Minecofin ko izo nshingano izifata akishyurwa biturutse mu isanduku ya Leta aho kuba RMF. Ni umushinga wari wakozwe na RSSB ariko ni umushinga wa leta.Turimo turaganira na Minecofin ngo yishyurwe ave mu bitabo bya RMF.”

Iki kigega cyanenzwe gutinda kwishyura amafaranga y’ingurane z’imitungo y’abagizweho ingaruka n’ibikorwa byacyo, ubuyobozi bwacyo bukavuga ko byatewe biterwa no kuba imyirondoro yabo ituzuye.

Umuyobozi w'Ikigega Gishinzwe isanwa ry'Imihanda (RMF), Sibomana Mathias, asobanura iby'amafaranga bishyuye mu mushinga utari mu nshingano z'iki kigega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .