00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntawe uzavutswa amahirwe kuko arwaye Covid-19! Imyiteguro y’ibizamini bya leta byatwaye arenga miliyari 12 Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cyayo gishinzwe iby’Ibizamini mu mashuri Abanza, Ayisumbuye, Ay’imyuga n’Ubumenyingiro (NESA), yatangaje ko binyuze mu bufatanye n’izindi nzego hakomeje imyiteguro ku buryo nta munyeshuri n’umwe uzavutswa amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta no kuba arwaye Covid-19.

Ni ibitangazwa mu gihe kuva ku wa Mbere, tariki 12 kugeza ku wa 14 Nyakanga 2021, aribwo hazakorwa ibizamini bya leta ku basoza amashuri abanza. Abo mu Cyiciro rusange n’abasoza Ayisumbuye bazakora ibizamini ku wa 20-30 Nyakanga 2021.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Nyakanga 2021, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yavuze ko imyiteguro irimbanyije ku ruhande rw’abanyeshuri n’ahazakorerwa ibizamini muri rusange.

Yakomeje agira ati “Ibikoresho nkenerwa nabyo byarateguwe ku buryo ubu imodoka zijyana ibikoresho bikenerwa n’ibizamini ubwabyo ziri mu nzira zibishyikiriza buri turere. Guhera ejo ibizamini bizatangira kugezwa mu bigo aho abanyeshuri bakorera.’’

Dr Bahati avuga ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini by’umwihariko harimo abazabikora barwaye Covid-19, cyangwa bakaba bakora bataha iwabo mu gihe baba bari mu kato cyangwa baranduye iki cyorezo.

Ati “Turateganya ko dushobora kugira abanyeshuri bashobora kuba barwaye mu gihe cyo gukora ibizamini, icyo twakwizeza Abanyarwanda ni uko nta muntu uzavutswa amahirwe yo gukora ikizamini kubera ko yarwaye Covid-19.”

NESA itangaza ko umwaka ushize yo ibijyanye n’imyiteguro n’ibihe byo gukora ibizamini bya leta hakoreshejwe ingengo y’imari iri hagati ya miliyari 10 Frw na 11 Frw mu gihe kuri ubu ibarirwa hagati ya miliyari 12 Frw na miliyari 13 Frw.

Muri rusange abanyeshuri 452.053 ni bo bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri abanza n’ayisumbuye guhera muri Kamena uyu mwaka.

NESA igaragaza ko ikijyanye n’ahantu hazakorerwa ibizamini hiyongereye by’umwihariko nko mu mashuri abanza, ahazakorerwa [sites] ari 1021 mu gihe mu 2019, hari ahantu hagera kuri 980.

Ibi byatewe no kuba hari ibyumba by’amashuri bishya byubatswe ndetse binajyana no kuba hagomba kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abanyeshuri bahana intera.

Inkuru bifitanye isano: Abanyeshuri basaga ibihumbi 450 bagiye gukora ibizamini bya Leta

Bitandukanye n'uko abanyeshuri basanzwe bicara mu bizamini, kuri iyi nshuro hazubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo no guhana intera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .