Kwamamaza

"Ntabwo tuzaca nyakatsi mu baturage, ngo abanyeshuri bazigumemo"

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 21:47' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ishyize imbere gahunda yo kuvugurura ibyumba by’amashuri bishaje no kubaka ibishya hagamijwe gushakira abanyeshuri n’abarezi babo gukorera ahantu hajyanye n’icyerekezo.

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Gisakura mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke buvuga ko mu bihe bishize bakoreshaga amashuri ashaje cyane ku buryo iyo imvura yagwaga bahitaga basubika amasomo, abana bakihinira mu nguni cyangwa bagashaka aho bajya kugama ngo batanyagirwa.

Muri uyu murenge hari ibigo by’amashuri bibarirwa muri bitanu, gusa ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko mu mudugudu wa Mujabagiro cyubatsemo nta shuri na rimwe rihegereye, ari na byo byabaye umusemburo watumye ababyeyi bishyira hamwe bakaritangiza.

Ni ishuri ryashinzwe n’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu 1975, bamaze kubona ko abana babo badakwiriye gukora urugendo rurerure bajya kwiga mu bindi bigo.

Iri shuri ryatangiye ryigenga nyuma riza kuba irya leta, ndetse ritangira guhabwa inkunga na Minisiteri y’Uburezi. Kuri uyu munsi ryahawe inkunga y’ibyumba by’amashuri bine n’ibikoresho bimwe na bimwe bikenerwa mu mashuri.

Belise Kaliza, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) yahamije ko gushyira igice kimwe cy’umusaruro w’ubukerarugendo mu burezi ari ukurwanya ubujiji mu Banyarwanda b’ejo, bityo ntibazakomeze kwangiza Pariki no gushimuta inyamaswa.

Yagize ati"Gushyiraho amashuri hano ni ukugabanya ubujiji kuko ababa ba rushimusi, ikibibatera ni ubujiji. Ni uko batumva ko ibiri muri za pariki z’igihugu bishobora kubagirira akamaro. Iri shuri twatashye uyu munsi tuzakomeza kurigezaho ibikoresho by’ibanze kugira ngo ritange uburezi bufite ireme."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Celestin Ntivuguruzwa yashimiye RDB ku ruhare ikomeje kugira mu kongera ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje, kuko abanyeshuri batagomba kuba muri nyakatsi mu gihe n’abanyarwanda muri rusange bamaze kuzivamo.

Yagize ati" Tumaze gutaha ibyumba by’amashuri byubatswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere(RDB). Ibi rero biradutera inkunga ikomeye, kuko na Minisiteri y’uburezi dufite gahunda yo kubaka ibyumba bishya, gusana no gukuraho ibyumba bishaje. Ntabwo tuzagira gahunda yo kuva muri nyakatsi ku baturage muri rusange, hanyuma ngo abanyeshuri n’abarezi abe ari bo basigara muri Nyakatsi."

Ni ibikorwa Dr Ntivuguruzwa yise "umuganura" RDB yageneye abaturiye pariki ya Nyungwe cyane abazaba bigira muri aya mashuri. Ibi yabishingiyeho abasaba ko bakomeza kubungabunga iyi pariki kuko ari amahirwe barusha abadaturiye pariki n’imwe.

Yanasobanuye ko Ibyumba bishaje bigomba kuvaho anahamya ko Minisiteri y’uburezi yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’akarere ngo bugaragaze ibyumba bishaje bikeneye gusanwa, n’ibishya bikeneye kubakwa mu karere kose.

Aya mashuri yatashwe kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yubatswe binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo (revenue sharing), aho abaturiye pariki bagenerwa 5%, yuzuye atwaye miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda.

Pariki ya Nyungwe igenerwa 30% agashorwa mu bikorwa bitandukanye bifasha abaturage mu iterambere ry’imibereho yabo.

Kuva mu mwaka wa 2005 iyi gahunda yo gusaranganya ibyavuye ku bukerarugendo n’abaturiye pariki itangiye, hamaze gutangwa miliyari 2 na miliyoni 600 frw.

Aya yashyizwe mu mishinga isaga 400, muri yo 121 ikaba ari iyo mu nkengero za pariki ya Nyungwe, yatwaye asaga miliyoni 650frw.

Ibyumba by'amashuri byafunguwe
Amashuri yafunguwe yashyizwemo n'ibikoresho abanyeshuri bakenera
Umunyamabanga Uhoraho muri Mineduc(Iburyo), Ntivuguruzwa Celestin
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu gikorwa cyo gufungura ibi byuma by'amashuri ku mugaragaro

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved