Ntabwo mbereyeho kubabera umuntu mwiza - Perezida Kagame ku mibanire ye n’abagize Guverinoma

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 01:22
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kuzirikana ko bagomba kubazwa inshingano zabo, avuga ko na we afite ibyo abazwa kandi atabereyeho kubera umuntu mwiza buri muyobozi n’igihe yakoze amakosa.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu mu isomo yahaye Abanyeshuri 38 ba mbere barangije amasomo muri Kaminuza yigenga ya African Leadership University, ryibanze ku iterambere ry’u Rwanda, ryabanjirije umuhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi muri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2018.

Perezida Kagame yitanzeho urugero, avuga ko ahora ahangayikishijwe no kuba yabura igisubizo igihe cyose yabazwa ibitagenda neza, asobanura ko politiki ishingiye ku kubaza buri wese ibyo ashinzwe igamije gusohoza inshingano igihugu cyihaye no gushakira ibisubizo ibibazo gifite.

Yakomeje agira ati “Muri Guverinoma, ni ngombwa guhora twibaza impamvu itumye tubaho. Hari intego tuba twihaye nk’igihugu. Ibyo umuntu akora byose bigomba kuba bigamije igiteza imbere abaturarwanda. Iyo ushyize imbere inyungu zawe bwite, uba wabyishe.”

Yashimangiye ko nka nka Leta, ari ngombwa kwiha intego ukamenya ko hari ibintu ibi n’ibi ugomba kugeraho, kandi ukazirikana ko iyo utabigezeho bikudindiza bikaba byagira n’ingaruka ku gihugu n’abagituye.

Perezida Kagame yavuze ko kubazwa inshingano ari ngombwa, kuko gushakira ibisubizo ibibazo bihari bitashoboka igihe buri wese atabajijwe ibyo ashinzwe.

Yagize ati “Nanjye mfite inshingano mbazwa. Ntabwo nakwiyicarira ngo ntegereze ngo ibintu bikorwe. Mpora mpangayikishijwe no kuba nabura igisubizo igihe nabazwa ibitagenda neza. Tugomba gusobanura ibyo dusabwa. Ibi ni byo bituma ninjira mu kumenya byose.”

Yanakomoje ku mibanire ye n’abagize Guverinoma, ati “Ntabwo mbereyeho kubabera umuntu mwiza iyo ukoze ikosa. Rimwe na rimwe tugirana ibiganiro bikomeye. Iyo bigenze gutya si uko mba ntagukunze, ni uko ibyo usabwa uba utabyujuje.”

Perezida Kagame yashimangiye ko mu bayobozi hari abitanga kuruta abandı ngo mugere ku intego mwihaye, hakaba n’abandi bakora bisanzwe, ibyo bikaba bigaragaza itandukaniro mu miyoborere.

Yanaganirije aba barangije amasomo ku kugira ubwitange, yifashisha inkuru y’ ubwitange budasanzwe mu gihe cyo kwibohora, y’umuryango wapfushije abana batatu ku rugamba, inkuru igeze ku babyeyi, se ubabyara akohereza ku rugamba n’umuhungu wari usigaye.

Yasoje agira inama abanyeshuri kutihutira kuvuga ko ibintu runaka bidashoboka cyangwa ko bagomba kujya gushakira ibisubizo ahandi, ahubwo umuntu agomba kwibaza mu mutima we niba icyo agamije koko agishaka n’uko yakigeraho.

African Leadership University imaze imyaka ibiri yemerewe gukorera mu Rwanda. Yashinzwe mu mwaka wa 2013 n’umunya-Ghana Fred Swaniker.

Iyi kaminuza muri Afurika ihafite amashami mu Rwanda no mu Birwa bya Maurice. Abanyeshuri ba ALU bahabwa amasomo kuri internet ava mu mashuri akomeye bifitanye ubufatanye, ariko inshuro imwe mu mezi ane, abarimu bavuye muri ayo mashuri baza mu Rwanda bakabigisha barebana.

Perezida Kagame aganira n'abarangije amasomo muri ALU kuri uyu wa Gatandatu
Perezida Kagame yaganirije abanyeshuri 38 barangije amasomo muri African Leadership University

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza