00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo Leta yatanga ibintu bipfuye ibishaka - Minisitiri Gatabazi asubiza abavuze ko bahawe ibishyimbo bidashya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko leta idashobora gutanga ibiribwa bidafite ubuziranenge, yamagana ibyavuzwe n’abantu ko mu bagiye bahabwa ubufasha bw’ibiribwa mu bihe bya Guma mu Rugo harimo abahawe ibishyimbo bidashya.

Kuva hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo, Leta yagennye ko abantu bo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani batishoboye, bazahabwa ibibatunga.

Imiryango igera ku bihumbi 220 ni yo yabaruwe, itangira guhabwa ibiribwa birimo umuceli, amavuta yo guteka, ibishyimbo, ifu n’ibindi.

Abafashwa ni abadafite ubushobozi nk’abakora imirimo iciriritse bazwi nka ba nyakabyizi, binjiza amafaranga ari uko bagiye gukora. Muri bo harimo abayede, abakarani, abakora imirimo y’ubucuruzi buciriritse cyane n’abandi.

Minisitiri Gatabazi wari umutumirwa kuri TV10, kuri uyu wa Kane yavuze nubwo hari abaturage bafite ubushobozi, hari n’abatabufite bagerageje guhaha ibishobora kubatunga iminsi ibiri cyangwa itatu ariko indi ikurikiraho ubushobozi bukaba bwashize.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko nyuma y’ibarura ryakozwe, abo baturage bahawe ibyo kurya ndetse n’abafite imiryango y’abantu benshi nabo barafashijwe kandi bahabwa ibihagije.

Ati “Abantu babonye ibiribwa bihagije ku buryo n’imiryango irimo abantu batandatu, umunani cyangwa abarenze abo rwose babonye ibyo kurya kandi bihagije.”

Yavuze ko ubusanzwe ibiryo bitangwa atari ukureba ubwinshi mu jisho ahubwo ko bitangwa hakurikijwe ibyo umubiri ukenera bitari ukureba ingano y’uko bingana mu maso y’umuturage wabihawe.

Minisitiri Gatabazi yavuze ku nkuru zagiye zivugwa ko ibi bishyimbo bitangwa bidashya ku mpamvu zitandukanye, avuga ko ari amakuru atariyo kuko leta idashobora gutanga ibintu bipfuye.

Ati “Ibi biryo bitangwa biba bivuye mu kigo cy’igihugu cyo kwizigama, kuzigamira ibihe by’amakuba. Hari igihe muri toni hafi 1700, umuntu usanga yaragemuyemo ibitameze neza, ntabwo leta yatanga ibintu bipfuye ibishaka.”

Yavuze kandi ko hari ikibazo cyagiye kigaragazwa n’abaturage bavuga ko iyi gahunda yo gutanga ibiryo ibasimbuka [bo ntibabihabwe], cyizweho kuko habayeho gahunda yo kongera gusubira mu ibarura urugo ku rundi kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abaturage bagomba gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, kuko ari byo bizafasha iyi Guma mu Rugo kuba ngufi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV, yavuze ko leta idashobora gutanga nkana ibiribwa byapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .