Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside igihemberwa na FDLR ifashijwe na Leta ya Congo.

Ati “ Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda n’abakigendera ku ngengabitekerezo yayo, ntabwo urarandurwa kuko Leta ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n’ubwicanyi byibasira Abanye-Congo b’Abatutsi batuye muri icyo gihugu kubera amateka batahisemo.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu badashobora kwiyibagiza ibiri kuba mu nkengero z’u Rwanda, gusa ikibazo gihari ari uko amahanga akomeje kutabyitaho.

Ati “Ntidushobora kwiyibagiza ko ibintu by’urugomo, imvugo z’urwango, bikiriho kandi ntibiri kure ya hano turi. Nubwo bimeze bityo, hari abantu batitaye ku biri kuba, nk’uko twabibonye mu 1994.”

Perezida Kagame yavuze ko guhakana Jenoside ari ibintu bikorwa abantu babigambiriye, mu gushaka guhakana ukuri ariko ko bikwiriye kurwanywa.

Ati “Tugomba kurwanya ihakana rya Jenoside kuko ni ibintu bihererekanwa, abakuru babihereza abato. Tugomba kubirwanya kuko uko ni ko amateka yisubiramo.”

Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gushishikarira kwiga amateka, kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano, kandi ruzi ko rugomba kubazwa icyo rushinzwe.

Ati “Ngicyo icyo kwibuka twiyubaka bivuze.”

Yavuze ko Abanyarwanda batazigera na rimwe bemera uzagerageza kubacamo ibice. Ati “ Nta nubwo hari uzigera ubigeraho hano na rimwe.”

“Ibi bivuze ko tugomba kwishakamo ibisubizo uko byagenda kose […] mwibuke ko igihe twari dukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose, Isi yose yaduteye umugongo, iratwirengagiza. Icyo ni ikintu cyabayeho mu mateka, kidashidikanywaho, Isi yaradutereranye.”

Yabwiye Abanyarwanda ko ari bo bakwiriye kwigira kandi ko mu myaka ishize bize byinshi ku buryo kubigeraho bishoboka.

Ati “Niba hari uje kudutera inkunga, turamushima ariko nibatanaza, ntabwo tuzapfa ngo dushire ngo ni uko kanaka ataje kudufasha.”

“Ni yo mpamvu ikintu igihugu cyacu cyize, ni uguhindura ibibazo bikavamo amahirwe yo kugira icyo tugeraho ndetse tugakoresha bike dufite kugira ngo tugere kuri byinshi […] Nta kintu Abanyarwanda badashobora gutsinda.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda baranzwe n’ubutwari, batsinda ibikomeye byari bibasumbirije babasha kwiyubakira igihugu “gishya kibereye twese”.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside
Ambasaderi wa Repubulika ya Congo mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, uyoboye bagenzi be bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga mu gihugu, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi wa Repubulika ya Congo mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, uyoboye bagenzi be bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga mu gihugu, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye Imana kwakira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza abayirokotse
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye Imana kwakira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza abayirokotse
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere
Mwizerwa Eric yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima Inkotanyi zabohoye igihugu zikongera kucyubaka ubu kikaba kidaheza abagituye
Mwizerwa Eric yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima Inkotanyi zabohoye igihugu zikongera kucyubaka ubu kikaba kidaheza abagituye
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amateka kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano rufite
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amateka kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano rufite
Minisitiri w’Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze amatariki y'ingenzi agaragaza ubukana Jenoside yakoranywe mu bice bitandukanye by'igihugu
Minisitiri w’Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze amatariki y'ingenzi agaragaza ubukana Jenoside yakoranywe mu bice bitandukanye by'igihugu
Antoine Cardinal Kambanda ari mu banyamadini bitabiriye uyu muhango
Antoine Cardinal Kambanda ari mu banyamadini bitabiriye uyu muhango
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier aganira na Urška Klakočar Zupančič uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier aganira na Urška Klakočar Zupančič uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yitabiriye umuhango wo gutangiza Icyunamo
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yitabiriye umuhango wo gutangiza Icyunamo
Hari ikoranabuhanga ryifashishijwe mu gusemura ku buryo buri wese yumvaga ubutumwa bwatanzwe mu gutangiza Icyunamo
Hari ikoranabuhanga ryifashishijwe mu gusemura ku buryo buri wese yumvaga ubutumwa bwatanzwe mu gutangiza Icyunamo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga, Claudette Irere, aganira n'umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga, Claudette Irere, aganira n'umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango
Umuhango wo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Umuhango wo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Urumuri rw’icyizere rwacanywe ruzamara iminsi 100
Urumuri rw’icyizere rwacanywe ruzamara iminsi 100

Amafoto: Igirubuntu Darcy