‘Nta Munyarwanda uzabura amahirwe y’uko nta babyeyi afite cyangwa atazi aho akomoka’

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 19 Ugushyingo 2016 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda irizeza Abanyarwanda ko kuba hari abatazi ababyeyi babo cyangwa aho bakomoka, bitazababuza amahirwe yo guhabwa serivisi zose zitangirwa mu Rwanda, biciye mu guhabwa uburenganzira bwabo bikorwa na serivisi z’irangamimerere.

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016.

Urwego rw’irangamimirere rwa leta nirwo rutanga ibyangombwa biherwaho mu guha umuntu ibyemezo bitandukanye bimufasha kubona serivisi zitandukanye akenera, ndetse ni na rwo rwego rwemewe n’amategeko rwandika imimerere y’umuntu kuva avutse kugera apfuye.

Ni muri uwo rwego nyuma yo gusesengura ibibazo bigaragara muri serivisi y’irangamimerere, hateguwe ukwezi kw’irangamimerere kuzatangira tariki 23 Ugushyingo kugeza 23 Ukuboza 2016, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iy’Ubutabera (MINIJUST), iy’Ubuzima (Minisante), iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’ibigo birimo icy’umushinga w’Ingandamuntu (NIDA) n’icy’ibarurishamibare (NISR). Uko kwezi kuzabera mu turere twose 30 ku rwego rw’imirenge n’utugari.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko kutabona ibyangombwa by’irangamimerere ngo bishobora kuba imbogamizi ku bantu bakemera serivisi zitandukanye za leta n’iz’abikorera.

Ati “Gushyingiranwa kubihagarara biba bisaba ko hari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko mwashyingiranwe. Urugero, iyo ugiye gusaba inguzanyo muri banki bakagusaba uwo mwashakanye uba ugomba kwerekana icyemeza ko mwashakanye. Iyo utagifite, hari abo bidindiza. Turashaka ko nacyo kugikemura.”

Yakomeje avuga ko muri uku kwezi ndetse no mu gihe kizakurikiraho, hazakorwa byinshi ku bijyanye n’irangamimerere ku buryo nta muntu uzabura serivisi cyangwa amahirwe atandukanye kubera ikibazo gikomoka ku irangamimerere.

Ibyo bizakorwa mu gukangurira ababyeyi kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere n’ibindi. Gukangurira abaturage gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko no kwandukuza abapfuye. Hazabaho kandi kumenyekanisha ibiri mu itegeko rigenga abantu n’umuryango bijyanye n’irangamimerere no gukangurira abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze akamaro k’irangamimerere rikora neza.

Kaboneka yavuze ko ibibazo bitandukanye bizakemurwa mu bijyanye n’iryo rangamimerere , harimo kwandika abana batandikishijwe n’ababyeyi, kugira ngo abatabafite n’abatazi aho bakomoka bitazababera intambamyi yo kutandikwa.

Ibyo bizakorwa abana bose bandikwa bitongeye kugora bamwe kubandika ari uko ababyeyi bombi bajyanye kubandikisha no kwandika abashyizwe mu miryango bavanywe mu bigo by’imfubyi n’ahandi.

Kaboneka ati “Icyo nabizeza ni uko nta Munyarwanda uzabura amahirwe kuko yabuze ayo kugira ababyeyi be, cyangwa atazi aho akomoka.”

Hatanzwe urugero rw’abana barokotse Jenoside bashobora kuba batazi aho bakomoka, abatoragurwa ndetse n’abari mu bigo by’imfubyi hiyongereyeho abajyanwa Iwawa. Abo bose ngo hari uburyo bwo gushaka aho bakomoka kugira ngo bandikwe ku miryango yabo, ariko ko abo bitazamenyekana bazandikwa kuri leta, ibavuze, ibarihirire n’ibindi.

Iryo rangamimerere kandi ngo rizakorwa no ku bana bavutse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ibibazo bigaragara mu irangamimerere muri iki gihe, birimo ibiterwa n’ibura ry’ibitabo by’irangamimerere bitewe n’ibibazo byabaye mu Rwanda byatumye ibitabo by’irangamimerere bibura, ibyatwitswe igihe cy’intambara y’abacengezi n’ibyabuze mu gihe amakomini yahindurwaga uturere.

Leta igiye kandi gufasha abana bafite kuva ku myaka 18 gusubiza hasi, kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, abayirengeje bo bakaba basabwa kuzabyikurikiranira ku batanditse.

Muri uko kwezi abaturage bazamenyeshwa ibiri mu Itegeko rigenga abantu n’Umuryango ryahinduwe muri 2016, kuko iryakoreshwaga ari iryo mu 1988.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yavuze ko itegeko ryahinduwe wasangaga ririmo ingingo zibangamiye ihame ry’uburinganire.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yavuze ko itegeko ryahinduwe wasangaga ririmo ingingo zibangamiye ihame ry’uburinganire
Kaboneka yavuze ko ibibazo bitandukanye bizakemurwa mu bijyanye n’iryo rangamimerere
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza