“Nta kinshimisha kiruta kuba mu rugamba rw’ahazaza heza h’iki gihugu”

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yatangaje ko nta kintu na kimwe kimushimisha kiruta kugira uruhare mu bikorwa bigamije ahazaza heza h’u Rwanda, kuko aribyo yarwaniye kuva ku munsi wa mbere w’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rukunze gutanga ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers) ndetse n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’ahandi; ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 25 rwibohoye.

Ni ikiganiro kibanziriza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, cyabereye ku gasongero k’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ahari igishushanyo cy’umusirikare wa RPA warwanaga urugamba rwo kubohora igihugu.

Perezida Kagame yabajijwe n’umwe mu rubyiruko icyo yishimira mu buzima bwe ku giti cye, maze asubiza ko igikomeye kurusha ibindi ari uguharanira ahazaza heza h’u Rwanda.

Yagize ati “Kuba mu rugamba rwa buri munsi rw’ahazaza heza h’iki gihugu. Numva binshimishije. Ubundi, ubwa mbere urwana by’ubwitange, iyo bimaze igihe utangira kuryoherwa n’urugamba nyuma ugakomeza kuryoherwa n’ubwo bwitange. Muri make, nishimira kuba ndi mu rugamba rwa buri munsi rugamije gutuma iki gihugu kiba cyiza. Nta kintu kinshimisha kiruta ibyo.”

“Bitari kera cyane, najyaga ntekereza ndetse nkigenzura kugira ngo ntajya mu rugamba rutari ngombwa. Iyo wabimenyereye, rimwe na rimwe ushobora kujya mu rugamba rutari ngombwa ariko ibyo biri mu byo nishimira.”

“Iyo biza kuba gushaka kuba Perezida, sinari kuba naragiye ku rugamba”

Perezida Kagame yavuze kuva na kera atigeze ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu agamije kuba Perezida, kuko iyo biza kuba aribyo, atari kwirirwa ajyayo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho asubiza ku bijyanye no kuva ku butegetsi, avuga ko rimwe na rimwe hari ubwo usanga abayobozi baguma ku butegetsi bishingiye ku mahitamo y’abaturage no mu gihe atari byo.

Yagarutse ku busabe bw’abaturage bamusabye mu 2017 ko yakwiyamamariza kongera kubayobora mu matora yanatsinze, nyuma y’uko na none bagize uruhare mu gutuma ingingo zimwe na zimwe z’Itegeko Nshinga zivugururwa mu 2015.

Yavuze ko mu 2017, ‘‘mu by’ukuri igitekerezo cyanjye cyari icyo kudakomeza kuyobora. Ibyo nta banga ririmo. Mu ishyaka ryanjye, twaraganiriye mbabwira ibitekerezo byanjye by’igikwiye gukurikiraho. Ibitekerezo byabo byari bihabanye n’ibyanjye. Nemeye kubumva, ndetse narababwiye nti mukomeze mutekereze ibintu mu buryo butandukanye, ku buryo ubutaha mutagomba kuzana iyo ngingo.”

Umukuru w’Igihugu yashushe n’utanga urugero ku gitabo kivuga ku bakuru b’ibihugu bagiye ku butegetsi mu buryo busa n’impanuka, avuga ko nawe ashobora kuba ari umwe muri abo.

Mu minsi ishize hasohotse igitabo cyitwa Accidental Presidents cya Jared Cohen kivuga ku bagabo umunani bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo busa n’ubutunguranye ariko bagakora impinduka zikomeye.

Ati “Nabonye igitabo, kivuga Perezida mu buryo bw’impanuka. Ndatekereza ko nshobora kuba ndi umwe muri abo. Mbaye nk’ukoresha iryo jambo, kuba Perezida mu buryo butunguranye, ntibisobanuye ko ntacyo naricyo mbere. Mbere y’uko mba Perezida nari umuntu urwana, ndavuga kurwana bya nyabyo, aho buri munsi utazi ko uri bubeho undi munsi.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo bihe, atari ari kwishimisha cyangwa ngo abe yaragiye ku rugamba bimugwiririye; ndetse ko niba hari umuntu utekereza ko yagiye muri ibyo bihe nk’uwishimisha “icyo gihe uba wibeshya cyane”.

Yakomeje avuga ko bisobanuye ko “mfite inshingano z’ibyo ndi gukora, ibizavamo, ndetse n’uko nisanisha n’ibyo byose. Ntabwo nari ndi kwishimisha.”

Yakomeje avuga ko “ku rugamba nashoboraga kuba nabura ubuzima kimwe n’uko abandi benshi babuze ubuzima. Nta nubwo narwaniraga kuba Perezida, habe na gato, muri make iyo biza kuba ari ukurwanira kuba Perezida, ntabwo mba naragize uruhare mu rugamba.”

“Narwaniraga kugira igihugu ntari mfite, gutanga umusanzu hamwe n’abandi mu kugera ku mpinduka zari zikenewe mu gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize, hari byinshi u Rwanda rwagezeho, rimwe na rimwe abantu batari baziko bari bubigereho ndetse ko ubu igihugu kiri mu murongo mwiza ufite aho uganisha igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize, kukaba igihugu byatangiriye hafi ku busa
Perezida Kagame yaganiriye n’abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga na bamwe mu rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga rutanga ibitekerezo
Perezida Kagame yashimye umuhate wa RDC mu guhangana n'imitwe yitwaje intwaro
Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza