Nta gikuba cyacitse, nta n’umwanya wo gutakaza-Min Shyaka avuga ku kwegura kw’abayobozi mu gihiriri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko kuba abayobozi b’uturere bakomeje kwegura ku bwinshi nta gikuba cyacitse kuko nta mwanya uhari wo gutakaza mu gihe igihugu kiri mu rugendo rw’iterambere ryihuse.

Shyaka yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho uwo munsi heguye abayobozi barimo Meya na ba Visi Meya babiri mu karere ka Karongi, ba visi meya babiri mu karere ka Ngororero n’umunyamabanga Nshingwabikorwa muri ako karere.

Mu karere ka Musanze, Meya n’abamwungirije babiri nabo bareguye, mu karere ka Muhanga naho meya yareguye, muri Burera Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aregura, mu Karere ka Gisagara Visi Meya ushinzwe ubukungu aregura mu gihe mu Karere ka Rubavu naho uwari Visi Meya ushinzwe ubukungu yeguye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, amakuru yamenyekanye ni uko ba Visi Meya babiri mu karere ka Rutsiro beguye.

Minisitiri Shyaka abicishije kuri Twitter, yavuze ko abo bayobozi beguye kubera imikorere yabo mibi no kutageza ku baturage ibyo babemereye.

Shyaka yavuze ko umwaka wa 2019 ari umwaka ushyira icyerecyezo 2020, ukaba kimwe cya kabiri cy’imyaka irindwi ya gahunda Guverinoma yihaye y’Iterambere (NST1), bityo nta kuzarira gukenewe.

Yagize ati “2019 ni umwaka wa nyuma ushyira Icyerekezo 2020. Ni umwaka utuganisha hafi muri kimwe cya kabiri cy’ Icyerekezo NST2024. Nta gihe cyo gutakaza! Buri Karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’ iterambere bifuza.”

Minisitiri Shyaka yavuze kuba abayobozi beguye ku bwinshi “Nta gikuba cyacitse. Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’umuturage n’iterambere ry’igihugu.”

Benshi mu bayobozi beguye bari muri manda yabo ya mbere batorewe mu mwaka wa 2016.

Mu ntangiriro za Kanama nibwo byari biteganyijwe ko haba umuhango wo kumurika imihigo y’uturere ya 2019/2020 no kugaragaza uko bahiguye imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ishize 2018/2019.

Ntabwo uwo muhango wabaye kuko Perezida Paul Kagame yasabye ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Mu byasabwe kongerwamo hari nk’ibijyanye n’imiturire, abaturage batishoboye,abaturage badafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa n’ibindi biganisha ku isuku.

‘Kwegura gusa ntibihagije’

Umudepite kaba n’umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije, Dr Frank Habineza yabwiye IGIHE ko kwegura mu gihe umuntu yananiwe ari byiza, gusa akavuga ko afite impungenge ku musaruro wo kwegura mu gihiriri.

Ati “ Baramutse beguye kubera ko bananiwe inshingano zabo nta kibazo ariko ikibazo twe tubonamo , abantu bose kwegura umunsi umwe ! Byabaye nk’aho ari ibintu byagambiriwe. Twumva atari ibintu baba beguye ku bushake cyangwa se , tubona nk’aho ari gahunda yapanzwe.”

Habineza avuga ko hakwiriye kubaho isuzuma rya buri gihe, ufite ikibazo cy’imikorere mibi akamenyekana mbere agasabwa kwikosora cyangwa agahanwa, hatabayeho gutegereza ngo babe benshi.

Yavuze ko kandi kweguza gusa nta cyo byaba bimaze, abakoze amakosa cyangwa ibyaha batabihaniwe.

Ati “Hakwiriye kujya habaho isuzuma igihe cyose, cyangwa se buri mwaka ahari ikibazo abantu bakabibazwa ndetse bakanabihanirwa kuko kweguzwa gusa ntabwo ari igisubizo[…] kweguza gusa bikarangirira aho undi akaza ejo akegura, tubona nta gisubizo bitanga.”

U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 kandi rukaba rwateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza $12 476 ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Ibyo biracyazitiwe n’umubare w’abakiri mu bukene ungana na 38.2 % nkuko byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5).

Bidindizwa kandi n’ikibazo cy’imirire mibi aho abana 38 % bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye kubera indyo ituzuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza