Nta bagiraneza bazakuzanira inkunga y’amahitamo abereye igihugu cyawe-Perezida Kagame

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yibukije abayobozi bakuru mu nzego za leta, abikorera n’abanyamadini ko bafite inshingano zo gutekereza no guhitamo ibibereye abo bayobora hagamijwe inyungu rusange z’igihugu.

Umukuru w’Igihugu yahaye ubu butumwa abagera ku 2000 bitabiriye amahugurwa ku miyoborere yatangiwe muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019.

Aya mahugurwa yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda, washinzwe n’Umuvugabutumwa Rick Warren.

Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Amerika, Pasiteri Rick Warren ni we watanze amahugurwa yibanze ku ndangagaciro zikwiye abayobozi n’inyungu iri mu bufatanye hagati ya leta, abikorera n’abanyamadini mu kubaka ubuzima bufite intego.

Perezida Kagame yashimangiye ko kugera ku ntego bikwiye kunyura mu masomo atangwa adasigana n’amahitamo akwiye.

Yagize ati “Guhitamo neza ntibihenze, ni ibyo wisaba ubwawe. Ugomba kwitekerezaho mbere yo gutangira kugira icyo ukora.’’

Yongeyeho ko “Nutegereza ko abagiraneza bazakuzanira inkunga yo guhitamo ikikubereye cyangwa ikibereye igihugu cyawe aho hazaba hari ikibazo.’’

Perezida Kagame yavuze ko inkunga ikomeye ikomeye u Rwanda ruvana mu bandi bantu ari inyigisho nk’izo Rick Warren yatanze ziba zikeneye kubyazwa umusaruro.

Ati “Ni wowe uhitamo wubakiye ku nyigisho wahawe. Abayobozi muri hano ndibwira ko aya ari amahirwe yo kwisuzuma, kuganira no gushaka ibitekerezo byo kwiga. Iyo u Rwanda rubonye inkunga ruyikoresha mu gukemura ibibazo bihari.’’

Yasabye abayobozi gushyira mu bikorwa amasomo bahabwa aho kuba amasigaracyicaro.

Yifashishije urugero rw’abagana mu nsengero bubahiriza amasaha, bakanambara neza asaba ko uwo muco ukwiye kuranga abayobozi no mu gihe bigisha abaturage.

Ati “Kwigisha abayobozi bikwiye kuba bifite intego, dukwiye gushaka uko duhuza ibyo twiga, ibikorwa n’intego kandi nkabivugira ko abayobozi twese duteraniye aha mu nyigisho duhabwa buri munsi mu masengesho, zirasobanutse.’’

“Mbona akenshi abayobozi n’abayoborwa hari ubwo duhitamo bitajyanye n’ibyo twatekerezaga, bigahera ku ntege nke z’abantu. Mu gusuzuma intege nke waba ufite, ubwa mbere ni ukwikosora no gukomeza kwiga. Ujye ushaka umwanya wivugishe ku munsi, icyumweru, ukwezi wibaze icyo utuzuza. Ese inenge mfite yaba ari iyihe? Uhere aho ushake uko wabikemura.’’

Ni ku nshuro ya mbere amahugurwa yahuje abayobozi batandukanye yabereye mu Rwanda. Ni inzozi Rick Warren yari amaranye imyaka 15 kuva atangiye urugendo rw’ubucuti n’u Rwanda mu 2004.

Pasiteri Rick Warren yagaragaje ko igihugu gifite abayobozi b’abanyabwenge kizahora gihamye.

Yagaragaje ko abayobozi bakwiye kubakira ku ndangagaciro zibafasha gusohoza inshingano zabo.

Ati “Buri muyobozi akeneye kugira indangagaciro n’ubushobozi mu kazi. Kubaka igihugu bijyana no kwita ku bayobozi, bagahora biga. Umunsi uzahagarara gukura nk’umuyobozi, ibyo ukora na byo bizahagarara.’’

Mu mpanuro ze yabwiye abayobozi gukora cyane no gutekereza ku ngaruka ibyemezo bafata zizagira.

Yavuze ko “Umuyobozi mwiza ahitamo ikibereye igihugu cye aho kwita ku bizamugirira akamaro nk’umuntu. Mu bo nigishije nabonye ko abantu benshi batangira ubuyobozi bashaka kuzana impinduka no gufasha sosiyete, iyo badafite ubunyangamugayo ibyatangiye ari ‘ngiye kubafasha biba nimumfashe’.’’

Yanabasangije inzira zo kunyuramo mu gutangiza umushinga, uko wawuha icyerekezo kizima binyuze mu gushaka ahari amahirwe no kuyabyaza umusaruro.

Mu myaka 25 ishize, Rick Warren yigishije abarenga miliyoni ibijyanye n’imiyoborere ifite intego.

Pasiteri Rick Warren yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko ubu rwiteje imbere
Perezida Kagame na Madamu bumva inyigisho Pasiteri Rick Warren yatanze muri aya mahugurwa
Perezida Kagame yavuze ko atariyumvisha uko abanyamadini aribo bijanditse muri Jenoside kandi aribo bagombaga gutabara abahigwaga
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abantu bagera ku 2000 baturutse mu nzego zitandukanye
Abayobozi bitabiriye aya mahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza