Nshimiyimana yiyongereye ku begukanye miliyoni muri poromosiyo ya ’Ba Miliyoneri’

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 31 Ukwakira 2016 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Nshimiyimana Narcisse, utuye mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, yiyongereye ku bandi banyamahirwe batsindiye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda atangwa muri poromosiyo ya ’Ba Miliyoneri’ ya Tigo.

Nshimiyimana avuga ko atsindiye aka kayabo nyuma yo kumva iyi poromosiyo kuri radiyo, maze akagerageza amahirwe ndetse bikaza kumuhira.

Yagize ati "Njya gutangira gukina muri iyi poromosiyo, numvise kuri radio imwe mu zo mu Rwanda ko hari amahirwe Tigo yazanye yo kuba umuntu ashobora kuba miliyoneri aho uhamagara kuri 155 cyangwa ukohereza ijambo “Tigo” kuri 155. Ubwo nibwo gukina ku buryo ntigeze mara umunsi wose ntakinye."

"Bampamagaye bambwira ko nagize amahirwe yo kuba umwe muri ba miliyoneri banambaza niba mba muri Tigo cash ndabibemerera. Bakimara kumpamagara narishimye cyane numva birantunguye kuko sinizeraga ko inshuro nari maze gukina naba nagira amahirwe yo gutsinda."

Uyu munyamahirwe usanzwe ari umushoferi, yavuze ko ateganya kuyakoresha mu buryo bwose bwamufasha guteza imbere umuryango we.

Yashimiye Ubuyobozi bwa Tigo ku bw’iki gikorwa kidasanzwe kigamije gufasha abantu mu kwiteza imbere aho wakina gusa ukaba watsindira amafaranga yagufasha.
Ati" Iki kiba ari igikorwa kidaheza umuntu n’umwe kuko icyo buri wese asabwa ni ukuba afite sim card ya Tigo n’ubushake bwo gukina."

Nshimiyimana yemeza ko amafaranga atsindiye agiye gufasha umuryango we gutera imbere
Asaba abakiri gukina muri iyi poromosiyo gukomeza kuko amahirwe akurikiye ari ayabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza