00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshimiyimana ureganwa na Rusesabagina yabwiye urukiko ko yabaga muri FLN atazi MRCD

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Sankara na bagenzi babo 19 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 hireguye abarimo Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

Urukiko rwatangiye rwumva ubwiregure bwa Nshimiyimana Emmanuel wasorejweho iburanisha ryo ku wa 14 Gicurasi, wavuze ko yinjijwe mu mitwe ya FDLR na CNRD ku gahato, agatekereza gutoroka ariko agatinya ibihano bikomeye birimo n’urupfu byahabwaga uwaketsweho kwitandukanya na yo.

Nshimiyimana yakomeje abwira Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare ku ngufu ubwo yari muri RDC, aho yagiye yifashisha ibisubizo by’abandi basirikare babanye muri iyo mitwe kandi bari abayobozi na bo babwiye ubushinjacyaha mu bihe bitandukanye ko “batwinjije mu gisirikare ku gahato”.

Umucamanza yabajije Nshimiyimana impamvu akomeza kuvuga ko yinjijwemo ku gahato, asubiza ko ashaka kumvikanisha ko kuba muri iyo mitwe adakwiye kubikurikiranwaho.

Nshimiyimana kandi yabwiye Urukiko ko FLN yari azi itandukanye n’Impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina nk’uko yari yabisobanuye ku wa 14 Gicurasi.

Yavuze ko atazi MRCD, ahubwo ko we ibyo azi ari uko FLN cyari igisirikare cya CNRD.
Yagize ati “No mu butumwa baduhaga bwabaga bwasinyweho na CNRD/FLN, ibyo bya MRCD ntabyo nzi nta n’ibyo nigeze mbona.”

Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko igihe cyose yamaze muri CNRD/FLN yari azi ko Umugaba we Mukuru ari Lt Gen Irategeka Wilison kuko ari na we wabahaga amabwiriza, ati “Paul Rusesabagina sinari muzi”.

Yabwiye Urukiko ko kuva mu 2018 kugeza igihe yafatiwe yabaga muri FLN atazi Rusesabagina na MRCD.

Umwunganizi wa Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko umukiliya we yinjijwe mu gisirikare ari umwana kuko n’imyaka ye irabigaragaza kuko ‘yavutse mu 1994” bivuze ko yahunze akiri muto.

Uwo munyamategeko yavuze ko umukiliya we “yakoreshejwe icyaha ku gahato kandi ari n’umwana udafite gutekereza”, bityo ko ibyo yakoze byose icyo gihe atabibazwa.

Ingingo ya 86 y’amategeko ahana ni yo yifashishijwe, uwo munyamategeka avuga ko umukiliya we yafatiwe ku ishuri, akaba adakwiye gukurikiranywaho ibyaha byose yaba yarakoreye muri iyo mitwe.

Umucamanza yabajije Umunyamategeko wa Nshimiyimana uko byagenda mu gihe uwahajyanwe ku gahato yakomeje kuhaba, amusubiza ko “bari muri iyo ,mitwe babaga bari gucungirwa hafi” ku buryo batahava.

Ikibazo cy’imyanzuro yari inyuranye hagati y’uwa Nshimiyimana n’Umunyamategeko we, hanzuwe ko hakoreshwa uwa Nshimiyimana uvuga ko “atishyuriwe amashuri na CNRD ahubwo yayitorotse agasubira ku ishuri” kuko ngo yasize CNRD i Walikale, aratoroka ajya gukomereza amashuri i Rutshuru.

Hagarutswe ku ruhare rwa Mukandutiye mu bukangurambaga bwo gushaka abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba

Ubwo hari hagezweho ubwiregure bwa Kwitonda André wunganiwe na Me Mugabo Shariff Yusuf, Me Mugabo umwunganira yatangiye asobanura ko umukiliya we adakwiye gukurikiranywa n’inkiko ahubwo yasubizwa mu buzima busanzwe.

Yifashishije Iteka rya Minisitiri n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’amwe mu mategeko y’igihugu yanatangiye kubahirizwa, abwira Urukiko ko “abacengezi” bo mu mitwe yo mu mashyamba ya RDC bemerewe gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe badakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside,biby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Yavuze ko muri ibyo byaha byose ntacyo Kwitonda aregwa, bityo ko atakurikiranywa.

Me Mugabo yabwiye Urukiko ko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba bakoresha “iterabwoba n’igitutu” kugira ngo binjize abantu muri iyo mitwe, no “kubeshya ibyo bazakora” kandi bihabanye n’ukuri.

Aha yagaragazaga ko ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba Kwitonda aregwa bitakozwe ku bushake.

Yifashishije inyandiko nyamerika,Torry DeAngelis yitwa “Understanding Terrorism” yasobanuye uko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba babwira abo bayoboye ko ibikorwa bakora birimo no “ kuba batera Leta” atari ikibazo.

Uwo mwanditsi yanagaragaje ko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba bizeza abo bayinjizamo ko nibahagera ariho bazabona ubwisanzure.

Me Mugabo yabwiye Urukiko ko bamwe mu bari barahungiye muri RDC batahutse mu 2019 bakabazwa impamvu batatahutse kera, bagasobanura ko “bababwiraga ngo mu Rwanda hari ubwicanyi n’inzara”.

Ni ubuhamya bwari bwateguwe mu buryo bw’amashusho, burimo abahunze bafite imyaka 18 na 20 mu 1994.

Abo batangabuhamya ngo bavuze ko bakiri mu mashyamba bahabwaga amakuru y’ibinyoma ababwira ko abo baziranye babaga mu Rwanda bamwe bampfuye abandi bafunzwe, ibintu byatumaga badashishikarira gutahuka.

Me Mugabo yagaragarije Urukiko bimwe mu bisubizo byagaragajwe n’abatahutse bavuze ko kujya mu mitwe byabayemo n’ubukangurambaga bwa bamwe mu bareganywa na Kwitonda muri uru rubanza.

Yageze ku mukobwa w’imyaka 15 witwa Manizabayo Benitha watanze ubuhamya ku wa 2 Werurwe 2020, wabwiye ubugenzacyaha ko Mukandutiye Angelina ari we wabashishikarizaga kujya mu gisirikare.

Yavuze ko Manizabayo yagize ati “Hari umugore witwa Angelina, ni we wadushishikarizaga kukijyamo[igisirikare], ariko n’ubundi byari itegeko kuko ntawabyangaga.”

Me Mugabo yanagaragaje ko umukiliya we kuba ataravuye muri iyo mitwe mbere yo gufatwa kwabaye ugutinya ibihano nk’uko na bagenzi be babigarutseho biregura.

Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi ureganywa n’abagabo 20 ibyaha by’iterabwoba. Yatahutse mu 2019 avuye mu barwanyi ba FDLR. Mbere yo gutahuka yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye mu yari komine Nyarugenge mu 1994, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Me Mugabo Shariff Yusuf wunganira Kwitonda yagaragaje ko Angelina Mukandutiye yakoze ubukangurambaga mu kwinjiza abarwanyi muri FDLR
Umucamanza Mukuru yabajije abiregura impamvu batitandukanyije n'imitwe y'iterabwoba mbere y'uko bafatwa, bavuga ko batinyaga ibihano bikakaye bashoboraga guhabwa birimo n''urupfu
Me Mugabo Shariff Yusuf wunganira Kwitonda yabwiye Urukiko ko bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Mukandutiye Angelina yakoze ubukangurambaga bwo kwinjiza abantu mu mitwe y'iterabwoba
Kwitonda André ni umwe mu bireguye kuri uyu wa 19 Gicurasi, avuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gahato

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .