Nsengimana wahoze ari Minisitiri yagizwe Umuyobozi mu Ihuriro riharanira kugeza internet kuri bose

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Ihuriro Mpuzamahanga riharanira kugeza internet ihendutse kuri bose, The Alliance for Affordable Internet (A4AI), rwagize Nsengimana Jean Philbert umuyobozi w’icyubahiro.

Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ubusanzwe ni Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga wa Smart Africa.

Mu butumwa bwa A4AI, yagaragaje Nsengimana nk’ufite inararibonye ry’imyaka 15 mu gukorana n’inzego z’abikorera, imiryango y’iterambere mpuzamahanga n’amashuri makuru, akaba umuyobozi mwiza muri Afurika no hanze yayo.

Yagize uruhare muri gahunda zitandukanye zo guharanira ko internet yakwirakwizwa, zirimo World Economic Forum’s Internet for All initiative.

Nka Minisitiri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Nsengimana ashimirwa gushyiraho gahunda zitandukanye zirimo Transform Africa n’Ihuriro ry’urubyiruko rukora mu by’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, YouthConnekt Africa.

Yanayoboye ishyirwaho rya gahunda yo gusakaza umurongo wa internet, SMART Rwanda.

Smart Rwanda yatumye u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugira umurongo wa internet inyaruka ya 4G LTE igera kuri benshi. Kuri ubu igera ku Banyarwanda ku kigero cya 95%.

A4AI ivuga ko Nsengimana agiye ku buyobozi mu gihe gikwiye kuko kugeza kuri bose internet no kuyikoresha bigenda buhoro.

Raporo iheruka y’uyu muryango igaragaza ko abantu barenga miliyari ebyiri batagerwaho na internet ihendutse. Hakeneye politiki yo kongera cyane abo igeraho.

Nsengima yishimiye izo nshingano ahawe ati “Kugeza internet ihendutse kuri bose ni ikibazo gikomeye ariko cyakemuka. Iyo myumvire ni yo yamfashije mu kazi kanjye mu myaka 15 ishize kandi nishimira gukomeza uwo murimo nk’Umuyobozi w’icyubahiro wa the Alliance for Affordable Internet.”

Yakomeje agira ati “Mu myaka nakoze mu by’ikoranabuhanga, nabonye uko internet iteza imbere ubukungu, bigafasha abaturage. Ni ngombwa ko internet igera byoroshye ku bantu bose ku Isi. Nishimiye kuzakorana n’abagize A4AI n’abafatanyabikorwa bayo mu kugera kuri iyo ntego.”

Umuyobozi Mukuru wa A4AI, Sonia Jorge, we yagize ati “Tunejejwe no kugira amahirwe yo gukorana na Jean Philbert Nsengimana, tukungukira ku bunarararibonye bwe, inama ze n’imiyoborere mu gihe dushaka kugeza A4AI mu kindi cyiciro mu kugeza kuri bose internet ihendutse.”

Umwanya Nsengimana ashyizweho awusimbuyeho Dr Omobola Johnson wo muri Nigeria.

Nsengimana Jean Philbert yahoze ari Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza