00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsengimana nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nsengimana Théoneste ufite umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu batanu, RIB isobanura ko ibyaha bakurikiranyweho birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Amategeko asobanura amakuru y’ibihuha nk’amakuru atarigeze abaho, atangazwa mu buryo ubwo aribwo bwose atigeze abaho.

Ntabwo higeze hatangazwa amakuru batangaje agize ibyo byaha bakurikiranyweho.

RIB yasobanuye ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo yayo ya Remera na Kicukiro ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yakomeje igira iti “RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.”

Si ubwa mbere Nsengimana atawe muri yombi kuko muri Mata 2020 yafashwe akurikiranyweho uburiganya, aza kurekurwa muri Gicurasi 2020 agizwe umwere n’urukiko.

Ibyaha byo gukwiza ibihuha bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.

Uko icyaha cyo gukwiza ibihuha gisobanurwa

Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .