Nsanzabaganwa yasabye abanyarwanda kuyoboka umuco wo kuzigama

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Ukwakira 2016 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, Monique Nsanzabaganwa, yasabye abanyarwanda gutera intambwe yo kuzigamira ishoramari bakareka kuzigamira gukemura ibibazo bisanzwe gusa kuko aribwo u Rwanda rwabasha kugera ku rwego rwo gushora imari mu bindi bihugu .

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2016 ubwo yatangizaga ku mugaragararo imurikabikorwa ry’ibigo by’imari n’amabanki, mu cyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo kuzigama, Nsanzabaganw a yasabye abanyarwanda ko buri wese ku rwego rwe akwiye kugira umuco wo kuzigama.

Ati “Uyu munsi imibare dufite itwereka ko twizigama ku gipimo cya 12% by’umusaruro wose w’igihugu kandi muri 2020 tugomba kuba dufite 30 % murumva ko intera irimo aho ngaho ari nini."

Yakomeje avuga ko buri wese adasuzuguye amafaranga make abona akitabira kuzigama, u Rwanda narwo rwabasha gukora ishoramari nkuko ibindi bihugu birikora mu Rwanda.

Ati “Mu Rwanda 86% by’abantu bakuze barizigamira mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko usanga amafaranga ari make kuko tutazigamira gushora imari ahubwo tuzigamira gukemura utubazo tw’imibereho gusa. Ni byiza ko twagombye gutera intambwe yaho umuntu azigama amafaranga agamije kuzayabyaza andi.”

Yakomeje agaragza ko ibihugu byagize umuco wo kuzigama aribyo bigana mu Rwanda bije gushora imari.

Ati “Ku bihugu byabigize umuco nibo tugenda tubona bazana ishoramari ryabo, nibyo tubona bitanga inkunga muri porogaramu zitandukanye z’iterambere. Natwe rero ntabwo dushaka kuzaguma aho ngaho kugira ngo tujye twakira gusa ahubwo turashaka no kuba rwa rwego rwaho u Rwanda narwo rutangira kuzajya mu bindi bihugu tubifasha kwiteza imbere.”

“Nta kuntu ariko twabigeraho buri wese adashyize igiceri cy’ijana ku ruhande yaba umwana yaba umuntu mukuru. Iyo mvuze igiceri cy’ijana ni buri wese ku rwego rwe, gishobora kuba inoti ya maganatanu, undi kikaba ari ibihumbi icumi,undi ari ibihumbi 100 cyangwa miliyoni ariko tukumva ko ku mafaranga nabonye hari amafaranga ntagomba gukoraho agenewe kwiteza imbere cyangwa gukora ishoramari.”

Iri mukurikabikorwa ry’iminsi ine ririmo kubera ku kuri Stade nto i Remera ryatangiye tariki ya 25 rizasozwa tariki ya 28 Ukwakira 2016. Ryateguwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu cyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo kuzigama.

Ryitabiriwe n’ibigo by’imari n’amabanki n’abandi bose bafite aho bahurira no kuzigama .

Asobanurirwa serivisi zirandukanye zirimo gutangwa
Visi Guverineri wa Banki y'Igihugu ,Monique Nsanzabaganwa asura abaje mu imurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza