00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

No mu bihe by’inzitane bishakiye inzira! Kera kabaye abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Umwana wagiye gutangira umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ku wa 6 Mutarama 2020, yagombaga gukora ikizamini cya Leta mu Ugushyingo 2020 ariko ku bw’icyorezo cya Covid-19, yicaye ku meza y’iki kizamini mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Nyakanga 2021.

Icyorezo cya Covid-19, kuri ubu kimaze guhitana abaturarwanda 560, cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020, icyo gihe ibikorwa hafi ya byose byahise bifungwa mu buryo bw’agateganyo hirindwa ko ubwandu bwacyo bwakomeza gukwirakwira.

Amashuri yose mu gihugu yahise afunga, aza gutangira mu ntangirizo z’Ugushyingo 2020, ni ukuvuga ko hari hashize amezi abarirwa mu munani, abanyeshuri bakiri iwabo mu miryango cyangwa ahandi barererwa. Ifungurwa ry’amashuri ryagiye rikorwa mu byiciro, aho nibura umuntu yavuga ko mu mpera za Gashyantare 2021, ari bwo amashuri yose yari yamaze gufungurwa.

Mu muhango wo gutangiza ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko bitari byoroshye ndetse bitewe n’imiterere ya Covid-19, nta cyizere cyari gihari ariko binyuze mu bufatanye bwabayeho mu kubahiriza ayo mabwiriza byashobotse.

Ati “Ubundi aba bana bagombaga kuba barakoze ibizamini mu Ugushyingo k’umwaka ushize, bigaragara ko habayeho gukererwa kubera iki cyorezo, umuntu yibazaga niba bizanashoboka ariko tugize umugisha birashobotse. Bishobotse ariko hakiri iki cyorezo cya Covid-19, ku buryo dukomeza gusaba ngo gikomeze kigenze make na byo tutabihagarikiramo hagati.”

Yakomeje agira ati “Abatangiye uyu munsi bo ni iminsi itatu, turizera ko tuzayirangiza ariko guhera tariki 20 Nyakanga, hari bakuru babo bazaba bafite iminsi 10, turakomeza kugerageza ngo turebe ko na bo bazarangiza ibizamini, kuko buriya tubuze uyu mwanka na none byazatubera ibibazo bikomeye.”

Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye byatangiye uyu munsi tariki 12 Nyakanga bikazarangira ku wa 30 Nyakanga 2021. Abanyeshuri bose bazakora babarirwa mu 452.053.

Abanyeshuri basaga ibihumbi 254 ni bo batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza

Habayeho gushaka inzira mu nzitane

Itangazo ryo ku wa 14 Werurwe 2020, rifunga amashuri mu buryo bw’agateganyo ryavugaga ko nyuma y’ibyumweru bibiri ari bwo hagombaga kurebwa niba abanyeshuri bashobora gusubira ku mashuri yabo.

Byari byitezwe ko muri ibyo byumweru bibiri icyorezo cyagombaga kuba cyagenjeje make, amasomo akongera agasubukurwa, abana bagasubira ku mashuri. Gusa si ko byagenze ahubwo ubukana bw’iki cyorezo bwakomeje gukaza umurego kugeza mu Ukwakira 2020.

Minisiteri y’Uburezi imaze kubona ko amazi atakiri ya yandi, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bashyizeho uburyo bwo gufasha abana bari mu ngo zabo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hifashishijwe Radio, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga mu gutanga amasomo. Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko nibura abagera kuri miliyoni 2.5 hirya no hino mu gihugu aribo bakurikiye amasomo muri ubwo buryo.

Mu Ukwakira 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo. Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu n’abandi bagenda bakurikiraho.

Ni ukuvuga ko abanyeshuri bamaze igihe gito bahita bakora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere bahita bakomerezaho kwiga igihembwe cya kabiri batabanje gutaha ngo bajye mu biruhuko, igihembwe cya kabiri cyaje kurangira muri Mata 2021, nyuma basubirayo bajya gukomeza igihembwe cya gatatu na cyo cyarangiye mu mpera za Kamena 2021.

Ku mwarimu, kwigisha yambaye agapfukamunwa, ku nshingano afite kongeraho izo kugenzura ko abanyeshuri bambaye agapfukamunwa, binjiye mu ishuri bakarabye intoki, kongeraho kuba basabwa guhana intera ariko by’umwihariko abakiri bato ho byari ingorabahizi n’ibindi byinshi byasabwaga ngo hirindwe Covid-19.

Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko habayeho gushyiraho izo ngamba no gukora ibishoboka byose ngo zubahirizwe ari na yo mpamvu umwaka w’amashuri waje kurangira ndetse uyu munsi abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza.

Ati “Uburyo bizemo bwari uburyo bugoranye cyane, mwarimu kwirirwa yambaye agapfukamunwa; umunyeshuri, kubuza abana kwegerana, abana bakunda gukina, kubabwira ngo mukine ariko mutegeranye, byari ibintu bikomeye ariko byarakozwe kandi byatanze umusaruro.”

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Kagina Hope School riherereye mu Karere ka Kamonyi, Byafashije Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko ubwo amasomo yari yongeye gusubukurwa imbaraga zashyizweho n’abarimu n’abayobozi b’amashuri zatanze umusaruro kandi bizeye ko n’abatangiye ibizamini bya leta bazabitsinda.

Ati “Bari bamaze igihe kinini bari mu ngo ariko bagarutse twarabafashije mu buryo bwose bushoboka ku buryo twizeye ko nk’aba batangiye ibizamini bya leta bazabona amanota ashimishije. Nk’abo mu mwaka wa nyuma bazaga no kwiga muri ‘weekend’ no mu minsi isanzwe abandi bataha bo bagasigara bakomeza amasomo.”

Yakomeje agira ati “Twafatanyije n’abarimu, baritanze cyane bakajya bemera gukoresha izo mbaraga nyinshi n’amasaha y’ikenga, ababyeyi na bo twarabibabwiye barabyumva bakajya badufasha bakaduha abana babo muri ibyo bihe ariko n’ubuyobozi bwaba ubw’ibanze twarafatanyije cyane.

Ni ibintu bagiye bafatanyamo n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ibanze nk’uko byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari ku Ishuri ribanza rya Mayange mu gutangiza ibizamini bya Leta.

Ati "Hari n’abarwaye muri iki gihe cyo gukora kandi barimo gufashwa mu kuva mu ngo zabo, kugera aho bakorera no kuza gutaha ku buryo batanduza abandi. Hano dufite abana bane barimo gukora ibizamini barwaye Covid-19, mu bagera ku bihumbi umunani barimo gukora ibizamini.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abanyeshuri bateguwe nubwo bahuye n'ibihe bitoroshye bya Covid-19

Hari abagiye gukora ibizamini barwaye Covid-19

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo abanyeshuri batahaga, nyuma y’ingamba nshya zari zashyizweho na Guverinoma hafashwe ibipimo 6.300, icyo gihe hagaragaramo abanduye 73.

Ni ibigaragaza ko mu banyeshuri baba abatashye iwabo mu ngo cyangwa ahandi barererwa harimo abatari bake batashye bafite icyorezo cya Covid-19, hakiyongeraho kuba hari abasanzwe biga bataha babana n’imiryango yabo na yo ishobora kuba irimo ubwandu bwa Covid-19.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko no mu banyeshuri bagiye gukora ibizamini bya leta by’amashuri abanza harimo abagera kuri 57 bagiye kubikora barwaye Coronavirus ariko na bo bakaba bashyiriweho uburyo bafashwa.

Ati “Abarwaye Covid-19 turabazi, tuzi umubare wabo, amazina yabo twashyizeho uburyo bwihariye ariko uburyo biteguye n’iyo hagira umwana ugira ikibazo kuko nta bwo ari Covid-19 gusa n’ubundi burwayi hari uburyo dukorana n’ibigo nderabuzima akaba yafashwa.”

Nko mu Karere ka Bugesera harimo abana bane barwaye Covid-19, ariko ubuyobozi busobanura ko barafashwa ku bufatanye bwabwo n’ababyeyi, inzego zishinzwe ubuzima n’ubuyobozi bw’ibigo barakoreraho ibizamini, hashyizweho uburyo bwihariye bwo gukomeza kubafasha bagakora ibizamini kandi batanduje abandi.

Meya Mutabazi ati “Uburyo bwo kwirinda hari ubusanzwe buhari bufasha abanyeshuri ku bigo, aho gukarabira, uburyo bicara bategeranye, ubu rero kuba mu kigo harimo abanyeshuri bake biroroshye kandi dufite imiti isukura intoki."

Yakomeje agira ati "Ikindi twafatanyije n’abarezi babihuguriwe ndetse n’abaganga bo ku bigo nderabuzima baza gutanga ubufasha, dufite ibikoresho birimo udupfukamunwa duhabwa uwaba yagataye cyangwa kagize ikindi kibazo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19 arimo kuba basabwe gukorera ahantu hisanzuye, amadirishya n’inzugi bifunguye n’ubundi buryo butandukanye.

Amatariki y’ingenzi yaranze umwaka w’amashuri

Ku wa 6 Mutarama 2020, hatangiye umwaka w’amashuri 2020/2021, gusa tariki 14 Werurwe 2020, ni bwo byahise bitangazwa ko amashuri afunzwe mu buryo bw’agateganyo [igihembwe cya mbere cyaburaga ukwezi kumwe ngo kirangire] ndetse ku wa 15 Werurwe 2020, bahise batangira gutaha.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020, yafatiwemo umwanzuro w’uko amashuri yongera gufungurwa ndetse ku wa 2 Ugushyingo 2020, aba mbere batangira kujya ku mashuri.

Abanyeshuri bakoze ibizamini ku biga imyuga n’ubumenyingiro bakoze ibizamini ngiro kuva tariki 14 Kamena kugeza tariki 3 Nyakanga. Mu gihe ibizamini bya Leta mu mashuri abanza byatangiye uyu munsi, bizasozwa tariki 14 Nyakanga 2021.

Iby’icyiciro rusange n’ibizamini byo kwandika ku biga imyuga bizakorwa hagati ya tariki 20 na 27 Nyakanga. Abasoza amashuri yisumbuye bazakora ibizamini hagati ya tariki 20 Nyakanga kugeza tariki 27 Nyakanga, mu gihe ibizamini ngiro bizakomeza kugeza tariki 30 Nyakanga 2021.

Ibigo bizakorerwaho ibizamini by’amashuri abanza ni 1018, ku cyiciro rusange ni 547, abasoza ayisumbuye bazakorera ibizamini ku bigo 418 mu gihe abo mu myuga n’ubumenyingiro bazabikorera ku bigo 97.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yifuriza umunyeshuri amahirwe masa mbere yo kumuhereza ikizamini
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko hari abanyeshuri bakoze ibizamini barwaye Covid-19 ariko bazafashwa bakabikora neza
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko amabwiriza yo kurinda abanyeshuri icyorezo cya Covid-19 yakajijwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ubufatanye bw'inzego zitandukanye buzafasha kugira ngo abana bakore ibizamini nta wanduye cyangwa ngo yanduze abandi Covid-19
Hashyizweho ibikorwaremezo bifasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bifasha abantu gukaraba amazi meza n'isabune
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard (iburyo) na Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo batangizaga ibizamini mu mashuri abanza

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .