Nkusi Juvénal na Dushimimana mu batorewe kuyobora biro za komisiyo zihoraho za Sena

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu batoye abagize Biro za Komisiyo zihoraho za Sena na Biro ya Komite igenzura Imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri.

Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo kuwa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena riteganya ko Komisiyo zihoraho zigize Sena ndetse n’inshingano zazo. Sena ifite Komisiyo Zihoraho enye na Komite igenzura Imikorere ya Sena, Imyitwarire,Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri.

Sena igizwe na Komisiyo ya politiki n’imiyoborere, komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano na Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu.

Abasenateri batoreye Dushimimana Lambert kuba Perezida wa Biro ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere naho Visi Perezida aba Murangwa Hadidja. Abasenateri bandi b’iyi Komisiyo ni Karangwa Chrysologue, Nsengiyumva Fulgence, Ntidendereza William na Uwera Pélagie.

Nkusi Juvénal wamenyekanye cyane mu Mutwe w’Abadepite, aho yayoboraga Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, yatorewe kuyobora Biro ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari.

Visi Perezida watoye ni Uwimana Consolée. Abandi bayigize ni Kalimba Zephyrin, Mupenzi George, Nkurunziza Innocent na Nyinawamwiza Laetitia.

Inteko Rusange yatoye kandi Biro ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane igizwe na Perezida Bideri John Bonds na Visi Perezida Mukakalisa Jean d’Arc. Abandi bo muri Komisiyo ni Kanyarukiga Ephrem, Nyagahura Marguerite na Uyisenga Charles.

Biro ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu igizwe na Perezida Umuhire Adrie na Visi Perezida Habineza Faustin. Abandi ni Habiyakare François, Havugimana Emmanuel, Mureshyankwano Marie Rose na Niyomugabo Cyprien.

Abasenateri kandi batoye Biro ya Komite igenzura Imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri igizwe na Perezida Karangwa Chrysologue na Visi Perezida Uwera Pélagie. Abandi ni Havugimana Emmanuel, Mupenzi George na Mureshyankwano Marie Rose.

Iyi manda nshya ya sena igizwe na batandatu bari muri manda yacyuye igihe n’abandi 20 bashya barimo bane bashyizweho na Perezida Kagame ku wa 20 Nzeri 2019 nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje abandi 16 batowe bahagarariye inzego zitandukanye zirimo Intara n’Umujyi wa Kigali, amashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga n’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Dushimimana Lambert yatorewe kuba Perezida wa Biro ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere
Nkusi Juvénal yatorewe kuyobora Biro ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari
Bideri John Bonds yatorewe kuyobora Biro ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane
Umuhire Adrie yatorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu
Karangwa Chrysologue yatorewe kuba Perezida wa Biro ya Komite igenzura Imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri

Amafoto: Rwanda Parliament


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza