Nkurunziza Mark yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyatangaje ko Mark Nkurunziza yagizwe umuyobozi Mukuru ushinzwe imari, asimbuye Lily Zondo wari ufite izo nshingano kuva mu 2016.

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 24 Kamena 2019 yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Nkurunziza wari umuyobozi Mukuru ushinzwe imari mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kuva mu 2012, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Nkurunziza winjiye muri MTN, ikigo kimaze imyaka 20 mu Rwanda gitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, afite ubumenyi bukomeye mu bijyanye n’imari. Yanakoze muri RwandAir nabwo ashinzwe imari, kuva mu 1998 kugeza mu 2004.

Itangazo MTN Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019 rivuga ko atari ubwa mbere Nkurunziza agiye gukora muri iki kigo, kuko yahakoze nk’Umuyobozi ushinzwe Imari hagati ya 2004 na 2012.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker, yavuze ko ku buyobozi bwa Nkurunziza mu bijyanye n’imari, "dutangiye icyiciro gishya gishimishije cy’urugendo rwacu rw’iterambere."

Yavuze ko yishimiye kumuha ikaze muri MTN Rwanda kandi afite icyizere ko azatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’iki kigo afatanyije na bagenzi be.

Nkurunziza we yagize ati "Nishimiye gusubira muri iki kigo gikomeye cya MTN Rwanda kandi niteguye kunoza inshingano zanjye nshya."

MTN Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998. Imibare yo muri Werurwe 2019 igaragaza ko ari wo murongo uhuriweho n’abanyarwanda benshi, bagera kuri miliyoni 4.8.

Nkurunziza Mark yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza