Nkurunziza akataje mu gukora amagare yifashishije imigano

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Ukuboza 2018 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Nkurunziza Alex ufite uruganda rukora amagare mu giti cy’umugano, ahamya ko abakiri urubyiruko badakwiye guheranwa n’ibitekerezo bibabuza kwihangira imirimo, kuko bidasaba kuba ufite igishoro gihambaye ahubwo bisaba gutera intambwe ugatangira.

Uyu musore afite uruganda Bamboo Bikes rukorera mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Bakora ubwoko bw’amagare arimo ayo mu misozi ‘Mountain bikes’ n’ay’amarushanwa, ‘Road bikes.’

Igare rikorerwa muri uru ruganda riba rigizwe na 75% by’umugano mu gihe ibindi bice birimo amapine n’amahembe babitumiza hanze, ariko igare rigateranyirizwa mu Rwanda.

Mu bushobozi buke afite we n’abasore bagera ku 10 yahaye akazi, babasha gukora amagare atanu mu kwezi kumwe, bakoresha amaboko. Ariko ngo habonetse ubushobozi bwo kugura imashini zigezweho bajya bakora amagare arenga 50 mu kwezi.

Nkurunziza yabwiye IGIHE ko amagare akozwe mu mugano aba akomeye kandi nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi, ngo araramba kurusha akozwe mu byuma bya aluminum kandi n’abantu bakomeje kugaragaza ko bayakunda cyane.

Yagize ati “Igare rya mbere tumaze kurishyira ahagaragara, abantu baje kudusura batubwira ko bashaka ko tubakorera amagare, twe n’akarusho tugira umuntu araza tukamupima uburebure tukamukorera igara rijyanye n’uko angana.”

“Ikindi kandi ushatse gushyiraho amazina ye turabimukorera ku buryo kugeza ubu tumaze kugurisha amagare agera ku 10, ayo ari mu muhanda arakora rwose n’ejo bundi twari muri Car Free Day turi kumwe n’ikipe itwara amagare mu Rwanda, nabo batwayeho bumva ko amagare yacu ari meza cyane.”

Imashini zizwi mu nganda z’amagare igura hagati y’ibihumbi 30 na 200 by’amadorali, ni ukuvuga nibura agera kuri miliyoni 170Frw.

Nibyo byatumye Nkurunziza yitabira Urumuri Initiative kugira ngo bashe kubona inkunga yo kugura izi mashini zizamufasha kwagura ibikorwa bye.

Nyuma yo kujya muri ba rwiyemezamirimo 25 bazatoranywamo abaterwa inkunga na Banki ya Kigali muri gahunda Urumuri Initiative ibaye ku nshuro ya kabiri, Nkurunziza avuga ko amaze guhaha ubumenyi bwinshi mu mahugurwa bahabwa n’Ikigo Inkomoko Entrepreneur Development.

Yagize ati “Cyane cyane njye arimo kumfasha kubera ko ibijyanye no gucunga uruganda ni bishya kuri njye, twe tuba tuzi akenshi ibijyanye na tekinike ariko ibindi bijyanye n’icungamutungo, ibaruramari mbese uburyo dukoreshamo amafaranga.”

“Batwigisha gutekereza nk’umucuruzi ukamenya ngo niba nguze umugano, ibyo nzawukorera bizaba bihangaze angahe, ukamenya ngo ayo nashoye ni aya, inyungu yanjye ni iyi. Ibyo byose rero nabyita ko badufunguye amaso.”

Nsabimana we akataje mu gukora imideli

Nsabiye Jean Eudes yatangije amafaranga atageze ku bihumbi 200Frw, kuri ubu akoresha abakozi barenze 10 kandi afite intego yo kugera ku rwego rwisumbuye umunsi ku munsi.

Uyu musore ufite inzu y’imideli yatangiye STYLEBYJUAN, ikorera mu Mujyi wa Kigali, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 25 batoranyijwe na Banki ya Kigali nk’abafite imishinga itanga icyizere cyo kuzavamo inganda zikomeye mu bihe biri imbere.

Igitekerezo cyo gutangiza iyi nzu y’imideli yagikuye ku kuba yarabikundaga ariko akabura aho ahera abikora nk’ubucuruzi, ahanini kubera imyumvire yari afite y’uko nta gishoro afite.

Ati “Buri gihe nabikoraga nk’uko byaba ari nk’ibintu nkora mu masaha ya nyuma y’akazi ariko naje kugera aho mbona kubibangikanya n’akandi kazi bitazatuma nshyiramo imbaraga zatuma mbikora ngashyira imyambaro myinshi ku isoko.”

Uyu munsi afite abakozi bagera kuri 15 barimo abadozi bw’imyenda itandakanye, hakaba na batatu bahoraho barimo ushaka amasoko, umucuruzi n’ukora mu bijyanye n’umutungo.

Muri Gashyantare 2017 ubwo yatangiraga uyu murimo nka rwiyemezamirimo, yatangiranye abakiliya yari aziranye nabo ku buryo yabakoreraga nk’ikoti rimwe mu cyumweru, ariko ubu ashobora gukora amakoti atatu na karavati zayo n’indi myenda itandukanye y’abagore irimo n’amakanzu agezweho.

Nsabiye avuga ko yifuza kwagura ibikorwa no kongera umusaruro ari nayo mpamvu yamuteye kujya muri Urumuri Initiative.

Avuga ko aramutse abonyemo miliyoni 10Frw, byamufasha kugera ku ntego yihaye akabasha gushaka amasoko yo mu Rwanda no hanze, akongera abakozi n’umusaruro ndetse agashyiraho uburyo bwihariye bwo kwegereza abakiliya imyambaro baba bashaka.

Ibi kandi avuga ko yabifashwamo n’amahugurwa bari guhabwa na Inkomoko Entrepreneur Development ajyanye n’uburyo bwo gucunga umutungo, gushaka amasoko, no gukora ibaruramari risobanutse.

Yagize ati “Urabona nibwo ngitangira, amahugurwa ya Inkomoko rero navuga ko ariyo yanyinjije mu bucuruzi bw’umwuga ko namenye ibintu byose umuntu wese agomba kuba yamenya kugira ngo abashe gukora ubucuruzi.”

Iri gare rirakomeye ku buryo rishobora kumara imyaka igera kuri 14
Nkurunziza yifuza kugeza kure umushinga we wo gukora amagare
Abakozi bateranya aya magare bifashishije imigano
Iri gare rirakomeye kandi ntiriremera, ku buryo kuritwara byoroha
Igare rikozwe mu migano riba rikomeye kurusha n'asanzwe
Uru ruganda rukora amagare mu migano rwitabira amamurikagurisha atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza